27-04-2024

QATAR yasimbuye Mota-Engil mu kuba umufatanyabikorwa mu kubaka Ikibuga cy’Indege cya Bugesera

uverinoma y’u Rwanda na Qatar Airways basinye amasezerano y’ubufatanye mu ishoramari ryo kubaka Ikibuga cy’Indege gishya cya Bugesera, biteganyijwe ko kizatwara miliyari 1.3 z’amadolari.

Muri ubu bufatanye, Qatar izaba ifite 60% naho Guverinoma y’u Rwanda igire 40%.

Aya masezerano arashyira akadomo ku yo mu 2016 u Rwanda rwasinyanye na Sosiyete y’Ubwubatsi yo muri Portugal yitwa “Mota Engil Engenharia e Construcao Africa”, kugira ngo izubake icyo kibuga.

Ubwubatsi bw’icyo kibuga bwari bwashyizwe mu byiciro, aho byari biteganyijwe ko kubaka iki kibuga bizatwara amadorali miliyoni 820$ ndetse ku ikubitiro Mota Engil yari imaze gushoramo miliyoni 418$. Bivuze ko icyiciro cya kabiri byari biteganyijwe ko kizatwara izindi 382$.

Ikigo Mota-Engil Africa cyagombaga kuzacunga iki kibuga mu myaka 25 ariko cyasaba kongezwa bikigwaho kikaba cyakongerwa indi myaka 15.

Nyuma yo gusinya amasezerano na Qatar, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb. Gatete Claver, yasobanuye ko hasinywe amasezerano atatu arimo n’ayo kugura imigabane ya Mota-Engil kugira ngo ubufatanye na Qatar bushoboke.

Ati “Mbere ikibuga cya Bugesera twari dufatanyije na Mota Engil yari ifite 75% na 25% ya Guverinoma y’u Rwanda, ihagarariwe na ATL, icyo twakoze ni ukugura imigabane 75% ya Mota kugira ngo tugire 100%, mbere y’uko dushaka undi mufatanyabikorwa, ibyo twarabirangije, [Qatar] yagombaga kugura 60% natwe”.

Yakomeje avuga ko icyemezo cyo kugura imigabane ya Mota-Engil cyafashwe uyu mwaka ariko haracyari ubufatanye n’iki kigo, aho n’ibiganiro bikomeje byo kureba niba cyagira uruhare mu kuzubaka.

Ati “Twashakaga ikibuga kinini ni nayo mpamvu twashatse umufatanyabikorwa munini. Ntabwo twabahagaritse kuko Mota- Engil turacyafatanya mu bindi byinshi, turakorana mu bindi byinshi.”

Biteganyijwe ko iki kibuga gishya cy’indege ubu kirimo guhabwa isura nshya, kizahabwa ubushobozi bwo kwakira abagenzi bagera kuri miliyoni zirindwi ku mwaka.

Icyiciro cya kabiri kizatangira bitarenze mu 2032, kizaha iki kibuga ubushobozi bwo kwakira abagenzi miliyoni 14 ku mwaka.

Minisitiri Gatete avuga ko hari ubutaka bungana na hegitari 2400, bityo hari umwanya uhagije wo ‘kubaka ikibuga cy’indege cyo ku rwego rwa mbere, kizaba icy’ahazaza, aho bizaba bishoboka kucyagura uko byifuzwa’.

Avuga ku gihe cyo gutangirira imirimo yo kubaka ikibuga kivuguruye, Minisitiri Gatete yavuze ko igisigaye ari ugusinya amasezerano yo gushaka ugomba kubaka akaba ari byo birimo kuganirwaho bizarangira muri uku kwezi. Iki gihe hakazamenyekana igihe cyo gutangirira imirimo.

Iki kibuga kizaba kiri ku rwego rwa mbere kizatuma indege mpuzamahanga zikorera ingendo mu Rwanda kubera imiterere yacyo.

Kizatanga imirimo myinshi ku Banyarwanda, hagurishwe ibintu bitandukanye kandi byakorewe mu Rwanda, kohereza mu mahanga ibicuruzwa byorohe. Bizafasha mu bucuruzi kuko ubwikorezi bw’imizigo buzoroha n’izindi nyungu.

Ku bijyanye n’imicungire yacyo, u Rwanda ruzafatanya na Qatar nk’uko n’ubundi ari abafatanyabikorwa kuri uyu mushinga.

Muri Werurwe uyu mwaka nibwo Itsinda ry’intumwa za Qatar, riyobowe na Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Sheikh Mohamed bin Abdulrahman Al Thani, zagiranye ibiganiro na Leta y’u Rwanda birimo gutera inkunga umushinga wo kubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera.

Minisitiri Gatete avuga ko u Rwanda rwabanje kugura imigabane ya Mota -Engil mbere yo gusinyana na Qatar

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading