Kigali: Yagaragaje ubutwari n'ubwitange ubwo yarohoraga Jackson Gatego

Umwana wo ku muhanda witwa Jackson Gatego uri mu kigero cy’imyaka 10 yari atwawe n’umuvu munsi y’ikiraro cya Nyabugogo, akaba yaratabawe n’uwitwa Bunani Jean Claude w’umukarani, abifashijwemo na Yozefu Twagiramahoro wamuhaye urwego yuririraho ajya gutabara Gatego.

Ni uku byari bimeze umwana yabuze uko ava muri ruhurura
Amashusho agaragaza gutabarwa kwa Gatego yageze henshi ku mbuga nkoranyambaga, akaba yarafashwe n’abantu batandukanye bageze i Nyabugogo ku munsi w’Intwari ubwo imvura yari ihise.
Bunani Jean Claude kuri ubu ashimwa n’abantu batandukanye kuko ngo yakoze igikorwa cy’ubutwari akarohora umwana wari uri mu kaga ko kuba yari kwicwa n’imivu yo muri Mpazi itajya itinya kwikorera imodoka ziremereye.
Bunani ukora imirimo yo gutwaza abantu imitwaro, akomoka mu Karere ka Huye, akaba avuga ko yahanyuze asanga abantu bashungereye gusa, nyamara umwana yari ageze mu kaga.
Bunani agira ati “Nahageze mbona abantu bashungereye gusa ntacyo bakora, mbona ko nidukomeza kurangara umwana aza kubigenderamo. Nahise nsaba urwego njyamo ndamuheka ndamuzamukana”.
Hari ababonye Bunani ajugunyirwa amafaranga nyuma yo kurohora umwana bakeka ko yayoraguye za miliyoni ariko nyir’ubwite agira ati “oya da! Ni amafaranga ibihumbi bitandatu, umuzungu yampaye bitanu, umumotari ampa igihumbi. Kandi nahise nkuraho bitatu nyaha abamfashije kubona urwego”.
Twagiramahoro wazanye urwego ruri ku igaraji ry’aho ashinzwe kurinda, avuga ko yabonye abantu bashungereye, abashaka gutabara umwana batari bubone uko bamukiza, kandi amazi ngo yari akomeje kwiyongera.
Twagiramahoro yabwiye Kigali Today ati “Nyuma yaho amazi yariyongereye kandi muri iriya ruhurura hamanukamo ibibuye, ndatekereza nti ‘nk’ubu ikibuye kimanutse’, uriya mwana aba yarapfuye”.
Gatego Jackson uri mu kigero cy’imyaka 10 (n’ubwo we avuga ko afite itandatu) arara muri ruhurura y’i Nyabugogo we na bagenzi be bazwi ku izina rya mayibobo, ndetse igihe imvura yagwaga nyuma ya saa sita ku munsi w’Intwari ngo yari aryamye aruhutse.
Uyu mwana yabwiye Kigali Today ati “Imvura yaraguye ndabyuka ndahagarara hano mu kiraro(iteme), amazi yari yangeze hano ku zuru, nahagaraye ku kibuye kinini baraza bankuramo”.

Imvura yaguye ku munsi w’Intwari ngo yamusanze aryamye hano mu kiraro, imvura ikomeza kwiyongera abura uko avamo
Abana babana na Gatego bavuga ko ubusanzwe iyo imvura iguye bahita bava muri ruhurura ya Mpazi batuyemo munsi y’ikiraro cya Nyabugogo, ariko ku munsi w’Intwari ngo ntabwo bari bazi ko basizemo mugenzi wabo.
Abaturage bazi ibibera muri ruhurura ya Mpazi iyo imvura yaguye, basaba inzego zibishinzwe kuyivanamo abo bana mu rwego rwo kurengera ubuzima bwabo.
Umwe mu bakozi b’Akarere ka Nyarugenge waganiriye na Kigali Today, yavuze ko bahora bavana abana bitwa abo mu muhanda muri ruhurura ya Mpazi n’ahandi, ariko ngo abari barimo ku munsi w’Intwari “bashobora kuba ari abaje nyuma yaho”.Kigali Today✔@kigalitoday
Uyu mwana yitwa Gatego Jackson, akaba ari umwe mu bana bo mu muhanda bakunze kuba bari muri Nyabugogo. Yarohowe n’umugabo witwa Bunani amukura muri iyi Ruhurura mu gihe yari agiye gutwarwa n’umuvu w’imvura. inkuru irambuye gana http://kigalitoday.com @RwandaEmergency #RwOT
39Twitter Ads info and privacySee Kigali Today’s other Tweets