23-09-2023

Adeline izina ry’umukobwa uberwa no kwamamaza

0

Izina Adeline rikomoka mu Kidage “athal” risobanura umuntu wubashywe , ukomoka mu muryango wa cyami cyangwa ugwa neza. Ku izina Adeline niho haturutse izina Adèle.

Bimwe mu biranga Adeline

Adeline usanga ari umukobwa ufite isura nziza w’imisatsi miremire , abantu bakimubona baba bamaze kumukunda ku bw’ibyo aberwa no kwamamaza kuko abantu bose bahita bagura.

Ahora mu b’imbere, igihe cyose niwe uba uyoboye igikundi cy’abo bari kumwe nabo bamugirira icyizere bakamukurikira.

Adeline akunda kwitabwaho, guherekezwa, no gukorana n’abandi akishimira gusabana.

Ni umuhanga, areba kure kandi abona ibintu byose ko bizagenda neza , nta byacitse iba kuri we.

Ni umunyembaraga , ni umunyakuri, ni intwari, yigirira icyizere kandi yizera abandi, ibyo bituma Adeline atajya asaba ubufasha aba yumva ko yihagije.

Adeline akunze kuba umuvugabutumwa, umunyapolitike cyangwa umunyabugeni.

Iyo mugize icyo mupfa akureba nabi ku buryo ushobora kugira ubwoba bwinshi niyo ntacyo yaba avuze.

Bamwe mu birangirire bitwa iri zina

Adeline Yen Mah ni umunyamerikakazi ufite inkomoko mu Bushinwa akaba ari umwanditsi ndetse n’inzobere mu bugenge.

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: