10-06-2023

Ibihano abatubahirije ingamba zo kurwanya Coronavirus harimo igifungo

Polisi y’u Rwanda yaburiye abaturage ko abatubahiriza amabwiriza yashyizweho agamije kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, bashobora kwisanga bahawe ibihano bishobora no kugeza ku gufungwa.

Hashize iminsi ibiri ingamba nshya zijyanye n’ikumirwa ry’icyorezo cya Coronavirus zitangiye gushyirwa mu bikorwa, nyuma y’itangazo rya Minisitiri w’Intebe risaba abantu bose kuguma mu ngo, amaduka n’ibindi bikorwa bigafungwa usibye acuruza ibiribwa na za farumasi.

Kuri uyu wa Mbere, mu bice bitandukanye by’igihugu abantu bari mu mihanda bidegembya, bamwe bagasubizwa inyuma na polisi abandi bagacengana nayo baca mu nzira zitemewe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Kabera, yavuze ko byagaragaye ko hari abantu badaha agaciro iki cyorezo, avuga ko umuntu utarinze ubuzima bwe ntanarinde ubw’abandi, aba ari ikibazo kuri sosiyete.

Ati “Abantu baratanga impamvu zitumvikana, [bakavuga ngo] ngiye gufata akantu mu mujyi, ngiye kwandika urwandiko, nyamuneka hari akantu nasize mu mujyi; ayo mabwiriza yarasohotse ndetse hari n’abo byagaragaraga ko babeshya.”

Yavuze ko hari serivisi zihutirwa zemejwe n’amabwiriza yashyizweho nko kujya guhaha, kujya kwa muganga, kujya kugura umuti n’ibindi, ariko hari ababyitwaza kandi bigiriye mu bindi.

CP Kabera yavuze ko hashize igihe kinini abayobozi basobanura ingamba zafashwe zo gukumira iki cyorezo, ariko bibabaje kuba hari abatarabyumva ngo bumvire, bashyire mu bikorwa amabwiriza yashyizweho.

Ati “Twashyizeho uburyo bukomeye ku buryo n’abo baza bavuga ko ari ari izo serivisi bagiye gushaka, turakurikirana turebe ko uwo muntu atabeshya, ariko nibisanga ko ubeshya, ukabeshya ko ugiye kwa muganga utagiye kwa muganga, urafatirwa ingamba. Urafatwa urafungwa, urafatwa ucibwe amande.”

Amategeko y’u Rwanda ateganya ibihano bishobora guhabwa umuntu warenze ku mabwiriza nk’aya yo kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus aho ashobora guhamwa n’icyaha cyo kwigomeka ku buyobozi.

Icyo cyaha gisobanurwa ko umuntu wese urwanya ku buryo ubwo ari bwo bwose, unanirana bya kiboko, usagarira cyangwa ukoresha ibikangisho bikorewe abayobozi cyangwa abakozi ba Leta cyangwa abikorera, abashinzwe umutekano mu gihe bubahiriza amategeko, amabwiriza, ibyemezo by’ubutegetsi cyangwa ibyemezo by’urukiko, aba akoze icyaha cyo kwigomeka ku buyobozi.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe.

Ingingo ya 231 y’amategeko ahana ivuga kandi ku cyaha cyo gutambamira ishyirwa mu bikorwa ry’imirimo yategetswe. Umuntu ashobora guhamwa n’iki cyaha igihe ku bw’urugomo, abuza imirimo yategetswe cyangwa yemewe n’ubuyobozi bubigenewe gukorwa.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Iyo kubuza imirimo gukorwa biturutse ku bantu baremye agatsiko kandi bakoresha kiboko, urugomo cyangwa ibikangisho, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu.Hari abantu bakomeje kugaragara mu mihanda nubwo kuva mu rugo nta mpamvu yihutirwa bibujijwe

Leave a Reply

%d bloggers like this: