06-12-2023

Hon.Bamporiki na Amb.Nduhungirehe Olivier bagiriye inama ikomeye amadini ari gusaba amaturo abayoboke muri ibi bihe bibi bya Coronavirus

0

Nyuma y’aho leta y’u Rwanda ifatiye umwanzuro wo guhagarika insengero n’imisigiti mu rwego rwo guhangana na Coronavirus iri koreka imbaga,bamwe mu bapasiteri batangiye koherereza abayoboke babo ubutumwa burimo amakonti na nimero zo gushyiraho amaturo n’icyacumi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco,Hon.Bamporiki Edouard,akimara kubona ibaruwa ADEPR yandikiye abayoboke bayo ibasaba gukomeza gutanga amaturo n’icyacumi muri ibi bihe bibi bya Coronavirus,yayisabye gutera intambwe ikomeye yo gukora mu kigega igafasha intama zayo zitari kubona icyo kurya kubera ko imirimo imwe n’imwe yahagaritswe kubera Coronavirus.

Bamporiki yagize ati “Mushumba wacu @ADEPR, muri iyi minsi idasanzwe twari dukwiye gutekereza uko abashumba batunga intama, kurusha ko intama zatunga abashumba, kuko nizo zifite intege nkeya. Mubyiteho aho mubona bishoboka, mufashe abakene bo mu itorero ryacu. Tumaze imyaka dutura mukore mu kigega.”

Ubu butumwa bwa Hon.Bamporiki bwasembuye benshi kuri Twitter bituma benshi basaba ko aya matorero yagabanya kwaka amaturo ahubwo agahangayikishwa n’imibereho y’abayoboke byaba na ngomba bagafasha abarya ari uko bagiye guca inshuro batari kubona uburyo bwo gusohoka mu ngo zabo kubera ingamba Leta yafashe mu rwego rwo kurinda Abanyarwanda Coronavirus.

Mu bantu bunganiye Hon.Bamporiki harimo n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga,Amb.Nduhungirehe Olivier, nawe wavuze ko amatorero mu Rwanda yareba kure muri iki gihe abantu bari mu kato kubera Coronavirus,agafasha ababuraye n’abishwe n’inzara.

Yagize ati “Muri iyi minsi twugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus, ntabwo amadini n’amatorero yari akwiriye gushaka kubyungukiramo, asaba abayoboke bayo amaturo cyangwa icya cumi. Ahubwo ayo madini yari akwiriye gushaka uburyo yafasha abayoboke bayo batakibona ikibatunga kubera COVID-19.

Mu minsi ishize n’itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa 7 ryasohoye itangazo rimenyesha abayoboke baryo uko bazajya batanga amaturo cyane ko batagishobora kugera ku rusengero ngo bature nkuko byari bisanzwe.


Ibaruwa ADEPR yandikiye abayoboke bayo

About Author

Leave a Reply

%d