29-11-2023

Iserukiramuco Ubumuntu Art Festival rizabera ku mbuga nkoranyambaga

0

Kubera icyorezo cya Covid-19 giterwa na Coronavirus cyugarije Isi muri iki gihe, abategura Iserukiramuco “Ubumuntu Arts Festival” bahisemo kuryimurira ku mbuga nkoranyambaga muri uyu mwaka.

Iserukiramuco rya Ubumuntu Arts ryabaye ibirori by’ubuhanzi bwibanda ku mibanire myiza y’abantu ari yo ibahuza, rizaba kuva ku itariki ya 17 – 19 Nyakanga 2020.   

Ryari risanzwe ribera ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rigahuriza hamwe ibihumbi by’abantu bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi kugira ngo babashe kumva icyo “Ubumuntu” ari cyo.

Hope Azeda Umuyobozi w’iri serukiramuco, yabwiye INYARWANDA, ko bitewe n’icyorezo cya Covid-19 iri serukiramuro muri uyu mwaka ritazabera aho risanzwe ribera mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo. 

Yavuze ko bamaze kwemeza ko iri serukiramuco rizanyuzwa ku mbuga nkoranyambaga zaryo, batambutse ubutumwa bw’abahanzi bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi bari bamaze kwemeza kuzitabira.

Yagize ati “Twahisemo ko muri uyu mwaka tuzakora iri serukiramuco twifashishije imbuga nkoranyambaga zacu. Tuzakora mu gihe cy’amasaha atandatu bitewe n’uko ubu bitatworohera guhuriza hamwe abantu, gusa abatekinisiye baracyatubwira ukuntu byagenda.” 

Hope avuga ko mbere y’uko umunsi nyirizina w’iserukiramuco ugera, bahisemo gutangira kwiyegereza abantu binyuze mu butumwa bw’amashusho bwubakiye ku nsanganyamatsiko zitandukanye bazajya batambutsa kuri shene yabo ya Youtube.

Ni muri gahunda bise “Inkuru 100 zo mu rugo”, z’abahanzi bakomeye baturutse mu bice binyuranye byo ku isi. Izi nkuru zizajya zitambuka gatatu mu cyumweru. Hazabaho kuganira ku bibera mu ngo no kugarurirana icyizere.

Inkuru 100 zo mu rugo, zizaba umwanya wo gutekereza ku cyo urugo bivuze n’uburyo icyizere gishobora kuboneka yewe no mu bihe bikomeye cyane mbese bigoye kwihanganamo. 

Iri serukiramuco ryitezweho kuzagera hose kuri iyi isi imaze kurengwa n’ibibazo, ibifatwa nk’ingaruka z’icyorezo karundura cyabayeho nyuma y’ibisekuruza byinshi.

Muri iki gihe Isi yugarijwe na Covid-19 hakenewe kugira igikorwa mu buryo bwihuse mu buryo bwo kwegera abantu batorohewe n’ubwigunge aho baba bugarijwe n’ubwoba, irungu, guhangayika cyane kubera ibyo u Rwanda rwanyuzemo mu minsi 100 ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.  

Ubuzima buri guhinduka cyane. Abantu bakuwe umutima n’inkuru z’imfu, kubura akazi, ubukungu bwifashe nabi n’ahazaza hateye amakenga.

Ni igihe abantu bahangayitse kandi uko guhangayika kuvanze n’ihahamuka bibangamiye ubuzima bwa muntu mu mitekerereze.  

Ubu ubuhanzi ni igihe bukenewe kuruta ikindi gihe bwigeze gukenerwa, kugira ngo haboneke icyizere kuri iyi si yuzuye ibibazo.

Ubuhanzi bumaze kugaragara ku isi yose nk’uburyo bwiza bwo gushyikirana, guhanahana ibitekerezo, kugaragaza ibibazo no guhuza indangagaciro kuri buri kimwe mu buzima gishobora kugira ingaruka ku bumuntu.

Ni ku bw’iyo mpamvu iserukiramuco ry’ Ubumuntu Arts Festival ryashyizweho kugira ngo ribe nk’ihuriro ry’itumanaho, kuvuga, kwitekerezaho, guhanga udushya kugirango bigire icyo bihindura ku mibereho ya muntu.  

Iserukiramuco ni ihuriro ry’abantu baturuka mu bice binyuranye bahurira hamwe bagahuzwa n’ururimi rumwe rw’ubuhanzi. 

Iserukiramuco ry’Ubumuntu Arts Festival (Ijambo Ubumuntu rishobora gusobanurwa nko “Kuba Umuntu”) ryatangijwe mu 2015, ubu ni umwaka wa 6 rigiye kuba.  

Ibihugu birenga 50 bimaze kuryitabira kandi abantu baryitabiriye nabo bararenga 5000 bahujwe n’imbyino zishimishije, ikinamico ndetse n’umuziki biturutse ahantu hanyuranye ku isi.

Hope Azeda watangije iserukiramuco Ubumuntu avuga ko kuri iyi nshuro ya Gatandatu rizabera ku mbuga nkoranyambaga bitewe na Covid-19

Iri serukiramuco ryari risanzwe ribera ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rigahuriza hamwe abahanzi bo mu bitandukanye byo ku Isi

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: