26-04-2024

Perezida Kagame: Ingabire Twamubabariye nk’uko twababariye abajenosideri benshi mu gihe cyashize

Perezida Kagame yavuze ko nyuma y’imyaka ibiri Ingabire Victoire ahawe imbabazi akava muri gereza, bimwe mu byari byaratumye afungwa, yasohotse agakomeza kubikora birimo n’imikoranire n’imitwe yitwaje intwaro yo mu karere igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda ndetse ko mu gihe bikomeje, nta kabuza azashyirwa mu myanya imukwiriye.

Ingabire Victoire Umuhoza

Kuva mu 2010 ubwo Ingabire yatabwaga muri yombi, hakunze kuvugwa uburyo yakoranye inshuro nyinshi n’imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, uhereye kuri FDLR n’indi.

Mu rubanza rwe icyo gihe yashinjwaga na Lt Col Nditurende Tharcisse wasobanuye ko bagiranye imishyikirano, Ingabire amusaba kwitandukanya na FDLR bagashinga umutwe w’abasirikare wa FDU-Inkingi, ndetse ko yanamwoherereje itike kuri Western Union, bahurira i Kinshasa na Brazzaville babiganiraho. Mu biganiro byabo, ngo bateguraga ibikorwa by’iterabwoba n’intambara mu Rwanda.

Nyuma y’uko afunguwe mu 2018, yakunze guhamagazwa n’inzego zishinzwe iperereza kugira ngo zimubaza ku mikoranire ye n’abagamije guhungabanya umutekano w’igihugu. Ingero za hafi ni nyuma yo mu Ukwakira 2019, ubwo mu Karere ka Musanze abantu bitwaje intwaro bagabye ibitero mu baturage, bica 14 mu buryo bubabaje abandi barakomereka. Abagabye icyo gitero bemereye itangazamakuru ko baturutse mu mutwe wa RUD Urunana, mu rwunge rw’indi mitwe yitwaje intwaro irimo FDLR FOCA na RNC.

Ni imitwe y’abarwanyi ishamikiye ku mashyaka atanu yishyize hamwe mu cyiswe P5, arimo Amahoro People’s Congress, Forces Démocratiques Unifieés – Inkingi (FDU-Inkingi) ya Ingabire; People’s Defence Pact-Imanzi (PDP-Imanzi), Rwanda National Congress (RNC) na PS Imberakuri ariko muri aya PDP imanzi yo yamze gusezera, hasigayemo amashyaka 4 gusa.
Ku wa 19 Kamena, Umukuru w’igihugu yagiranye ikiganiro na François Soudan wa Jeune Afrique n’Umunyamakuru Nicholas Norbrook wa The Africa Report, cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu gihe Isi yose ihangayikishijwe n’icyorezo cya Coronavirus.

Ni ikiganiro cyagarutse ku ngingo zitandukanye guhera ku mubano w’u Rwanda n’amahanga, ku cyorezo cya Coronavirus, kuri politiki y’imbere mu gihugu kugeza no ku ngingo ziri kuvugwaho cyane muri iki gihe ku rwego mpuzamahanga zirimo n’urupfu rwa George Floyd, umwirabura uherutse kwicwa n’umupolisi muri Amerika.

Perezida Kagame yavuze ko Ingabire yaburanishijwe agahamwa ibyaha birimo n’imikoranire ye n’imitwe yitwaje intwaro ifite uruhare mu guhungabanya akarere.

Yavuze ko na mbere hose amakuru y’imikoranire ye n’iyi mitwe yabonywe n’inzego z’u Rwanda ndetse na polisi yo mu bindi bihugu cyane mu Burayi, ari ibinti bishimangira umugambi we.

Ati “Urubanza rwe, abanyamakuru, abadipolomate n’indorerezi babashije kurukurikirana, rwabaye mu mucyo. Yarafunzwe, hanyuma hashize imyaka ibiri ahawe imbabazi. Twamubabariye nk’uko twababariye abajenosideri benshi mu gihe cyashize, tukabarekura batarangije igihano cyabo twizeye ko batangira ubuzima bushya.”

Yakomeje avuga ko ikibazo ari uko Ingabire yasohotse muri gereza akongera agasubira mu bikorwa byamurangaga mbere byo gukorana n’imitwe yitwaje intwaro yo hanze y’igihugu ku buryo bisa n’ibyatumye yiyumva nk’intwari irwanira ukwishyira ukizana.

Ati “Nta kabuza batekereza ko u Rwanda rukeneye kuyoborwa n’umuntu uri ku rwego rwe, umuntu w’intagondwa. Ntabwo nzi umwanzuro ubutabera buzafata, ntabwo nzi ikizabaho. Gusa ikintu kimwe ni uko azashyirwa mu mwanya umukwiriye, uko dosiye ye yaba iteye kose.”

Ubwo Ingabire yavaga muri Gereza, yagize ati”: “‘uko ninjiyemo niko nsohotse”, kuko ngo n’ubundi yari yafunzwe nta mpamvu. Ni imvugo yanyuranyaga n’ubusabe bwe bw’imbabazi, aho yari yemereye Umukuru w’Igihugu ko aramutse ababariwe agafungurwa, yazaba intangarugero muri sosiyete nyarwanda, gusa byose yaje kubyigarika, avuga ko nta mbabazi yigeze asaba.

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading