Amakosa akomeye akorwa n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda baba mu mahanga

Uko bwije n’uko bukeye, amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda aravuka, akaza yizeza ibitangaza abayakurikiye nyamara nyuma y’iminsi akamera nka wa muriro w’amashara.
Mu banyarwanda baba mu mahanga niho biganje cyane ndetse habarizwa amashyaka n’abanyapolitiki bavuga bashize amanga ko batemera ibikorwa n’ubuyobozi buriho mu Rwanda, nyamara akenshi ibyo bavuga bigatandukana n’ibyo abari imbere mu gihugu babona.
Igitangaje ariko, ni uburyo ayo mashyaka n’abanyapolitiki banenga gusa, rimwe na rimwe ntibanatange umuti w’uko ibintu byakosoka. Si benshi bavuga ngo banagire icyo bakora ndetse n’abagerageje kugira icyo bakora bagapanga ibihungabanya umutekano w’abaturage bavuga ko barwanirira.
Dr Frank Habineza ni umudepite mu Nteko Ishinga Anmategeko y’u Rwanda, aho yinjiyemo ku iturufu y’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rikorera imbere mu gihugu, Democratic Green Party of Rwanda.

Habineza yamaze imyaka igera kuri itatu akorera politiki mu mahanga nk’impunzi, nyuma yiyemeza kugaruka mu Rwanda kuhakomereza ibikorwa bye.
Mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko bigoye ngo abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda hanze babashe kugira icyo bageraho kubera impamvu zitandukanye zirimo no kutamanya ukuri kw’ibibera imbere mu gihugu.
Ati “Amakosa umuntu akora ari hanze ni uko akora politiki zo mu kirere. Areba ibyabaye kuri Facebook, Twitter n’ahandi, ukumva ko ariyo politiki. Nta makuru afatika umuntu aba afite, agendera ku bihuha.”
Dr Habineza yavuze ko n’iyo abari hanze bagerageje kubaza abari mu gihugu uko byifashe, batabona amakuru ahagije yatuma bamenya neza ukuri ngo bafate ibyemezo n’imyanzuro ishingiye ku kuri.
Yavuze ko ikindi gituma abarwanya ubutegetsi bari hanze ntacyo bageraho, ari uko bajya muri politiki nk’abinezeza cyangwa baruhuka, kuko umwanya munini bawumara mu gushakisha indi mibereho.
Ati “Umuntu akora politiki ari uko arangije ibindi byose. Umuntu arazinduka agakora ibindi byose, ku mugoroba arushye akaba aribwo afungura mudasobwa, agasoma ibinyamakuru, akabona kwandika. Si ikintu umuntu akora agishyizeho umutima.”
“Bose uba wumva ngo bafite amashyaka, ni ayo mu cyumba. Buri wese aba ari mu cyumba akavugana n’undi kuri telefone ubwo bakabyita ishyaka. Ntabwo ari ukwicara hamwe ngo bapange gahunda. Rimwe na rimwe baba bafite impamvu ariko nta mwanya baba babifitiye ngo babitekerezeho.”
Impuguke muri politiki, akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Ismael Buchanan yavuze ko abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda baba mu mahanga, icyo bakabaye bakora cyo kwereka Leta ibitagenda atari cyo bakora.
Yavuze ko usanga ibibazo bagaragaza ari ibidahari cyangwa bidafite ukuri, aho kwibanda kubyo Leta yemereye abaturage itabagejejeho.
Akenshi bimwe mubyo abatavuga rumwe na Leta bayishinja, harimo guhonyora uburenganzira bwa muntu, gufunga urubuga rwo gutanga ibitekerezo n’ibindi.
Dr Buchanan yavuze ko ibyo nta kuri kurimo. Nko ku burenganzira bwa muntu, yatanze urugero rw’uburyo Paul Rusesabagina ushinjwa ibyaha by’iterabwoba afashwe aho afungiwe.
Ati “Ni iki wavuga ko Leta idakorera Rusesabagina? Kumva ko yafashwe ubu nibyo byacitse. Ibyo yakoze birazwi, aho abibarizwa harazwi, nta wamufashe bitubahirije amategeko, kumugaragaza nk’umubiligi ntacyo byamara.”
“Nibagaragaze aho amakosa ari bigaragare. Kuvuga ngo ubumwe n’ubwiyunge, tuzi aho bwavuye n’igiciro cyabyo, n’uwashaka kubihungabanya icyo bishobora gukora.”
Imyaka isaga 20 irashize mu mashyamba ya Congo hari FDLR ivuga ko ishaka gufata ubutegetsi mu Rwanda ikoresheje imbunda, ariko byaranze. Nyuma hagiye havuka indi mitwe yitwaje intwaro ariko kugira icyo ihindura mu Rwanda bikananirana.
Dr Buchanan yavuze ko bidashoboka kugira icyo bageraho kuko ntacyo barwanira gihari. Ikindi ngo nuko abaturage batabibonamo kuko ibyo bavuga bihabanye n’ibyo babona.
Ati “Ni uguhimba ibintu bitariho kugira ngo bafatire ubutegetsi mu kaduruvayo, ni nayo mpamvu batsindwa. Niba abaturage bagarageje ko icyo uharanira kitariho, urarwana n’iki? Ntacyo barwanira kiba gihari, ni inyungu zabo no kurwanira ubutegetsi. Ni ukurwanira imyanya ngo numara kuhagera ejo ukore ibidakorwa.”
Dr Habineza yavuze ko ubusanzwe umunyapolitiki ukorera imbere mu gihugu cye, atapfa gutekereza kugishozaho intambara kuko azi ibibi byayo n’ingaruka byamugiraho.
Yavuze ko akenshi abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bari hanze kuri ubu, baba bumva ntacyo bibabwiye kuko imiryango yabo baba bari kumwe, gusa akavuga ko ari ukutareba kure kuko hatabura abo bafitanye isano babihomberamo.
Ati “Uri mu gihugu ugashaka guteza intambara umenya ko nawe bizakugeraho ingaruka. Iyo bakorera hanze ntabwo baba bumva ingaruka bizabagiraho no ku gihugu. Iyo wabanje kumenya ingaruka utekereza neza, ntabwo bisa nk’aho ufatiye mu kirere. Nibyo bibatera kujya muri politiki y’intambara kandi izindi nzira zitakoreshejwe.”
Mu mashyaka akorera hanze y’u Rwanda, ikindi kintu cyakunze kumvikanamo ni ugushwana kwa hato na hato, bapfa amoko, amafaranga, amashyari n’ibindi.
Habineza yasobanuye ko mbere yo gushinga amashyaka mu mahanga, abayashinga baba bataziranye neza, kenshi buri wese akajyamo afite inyungu ze bwite atazigeraho cyangwa zagongana n’iz’abandi bagashwana.
Ati “Abenshi baraza bagahura n’abandi bataziranye. Ugahura n’umuntu ngo kuko yanditse anenga mugakora ishyaka ariko mutaziranye, bagera hagati bagashwana. Nta bushobozi bwo kubanza gukora iperereza no kumenya ngo kanaka ni nde, bagatangira kwitana ba maneko n’ibindi.”
Dr Buchanan yavuze ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi kuba bakorera mu gihugu cyangwa hanze ntacyo bitwaye, ariko “nibagagaze impamvu, bakorere abaturage.”Bamwe mu barwanyi b’umutwe wa RUD Urunana bafashwe mpiri ubwo bagabaga igitero mu Kinigi mu Ukwakira 2019