25-04-2024

U rwego rw’ubutasi rwa Uganda CMI rwongeye gufata undi munyarwanda mu buryo butemewe n’amategeko mu gace ka Entebbe

Urwego rushinzwe ubutasi bw’igisirikare muri Uganda CMI, rwongeye gushimuta undi munyarwanda nkuko rusannzwe rubikora mu buryo butemewe n’amategeko.

Amakuru agera ku kinyamakuru Virunga post dukesha iyi nkuru avuga ko tariki ya 24 Nzeri, abakozi b’urwego rw’ubutasi bw’igisirikare muri Uganda bambaye imyenda ya gisiviri bashimuse mu buryo butemewe n’amategeko umunyarwanda Olivier Bikino mu gace ka Entebbe muri Kampala bamushinja ko ari umusirikare w’u Rwanda.

Olivier Bikino nyuma gushimutwa mu buryo butubahirije amategeko, nkuko uru rwego rusanzwe rubikorera abanyarwanda baba cg bajya muri icyo gihugu yahise ajyanwa ahantu kugeza n’ubu hataramenyekana dore ko umuryango we utigeze ubimenyeshwa ndetse n’ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu ntiyigeze ibimenyeshwa.

Olivier Bikino yari asanzwe akorera byemewe n’amategeko kompanyi yitwa African Gold Refineries iherereye mu gace ka Entebbe mu murwa mukuru wa Uganda Kampala kuva mu mwaka wa 2018 kugeza muri nzeri uyu mwaka aho yaje gushimutwa.

Imodoka y’akazi yakoreshaga yasanzwe iparitse ku biro bya polisi ya Kireka aho abakozi bakorana bari baje bamuzaniye imiti Ari nabo bahise bihutira kubimenyesha umuryango we aho afungiye, gusa abo mu muryango we bakihagera batunguwe no gusanga yaje kwimurirwa ahantu hatarashobora kumenyekana magingo aya.

Bikino, yiyongereye ku rutonde rw’abanyarwanda benshi bafungiwe ahantu hatazwi n’urwego rw’ubutasi bw’igisirikare cya Uganda CMI, amateka ye ayasangiye n’amagana y’abanyarwanda bagiye bashimutwa nuru rwego nyamara nta cyaha nakimwe bashinjwa uretse kubahimbira ko ari intasi z’u Rwanda n’ibindi byaha bihimbano byo gutunga imbunda bitemewe n’amategeko, mu gihe ntanumwe wigeze ugezwa imbere y’ubutabera bw’iki gihugu ngo yisobanure, ahubwo icyo bakora ari ukubafungira ahantu hatazwi bakabakorera iyicarubozo bituma bamwe bibaviramo ubumuga bwo mu mutwe no ku mubiri ndetse abandi bakanapfiramo.

Umuryango wa Bikino wagerageje kumenyesha ambasade y’u Rwanda muri Uganda ibyerekeye ibura rye nyuma yo kumushakira muri kasho zose ariko ntibamubone.

Ambasade y’u Rwanda i kampala yandikiye ministeri y’ububanyi n’amahanga kugirango igire icyo ikora ariko ntagisubizo yigeze ihabwa. Ibi nyuma yuko ubuyobozi bwa ambasade y’u Rwanda muri Uganda mu myaka itatu ishize bwandikiye icyo gihugu amabaruwa menshi ibasaba kugira icyo bakora kuri iki kibazo cy’abanyarwanda bafunzwe mu buryo butemewe n’amategeko muri kasho zimwe nazimwe ariko ntacyakozwe.

Ishimutwa ry’abanyarwanda muri Uganda ahanini rikorwa n’inzego z’ubutasi bw’ igisirikare bw’icyo gihugu ku bufatanye n’abambari b’umutwe w’iterabwoba wa RNC uyobowe n’ikihebe Kayumba Nyamwasa ukorana bya hafi na leta ya Uganda.

Amasezerano yasinyiwe i Luanda muri kanama umwaka ushize mu ngingo yayo yambere yavugaga ko ibihugu byombi u Rwanda na Uganda bigomba kurinda no kubahiriza uburenganzira n’ubwisanzure bw’abaturage bava cyangwa baba ku butaka bw’ibi bihugu hakurikijwe amategeko agenga buri gihugu, nyuma y’ayo masezerano leta ya Uganda yakomeje kugaragaza ubushake buke mu kubahiriza ibyo yasinyiye, urugero n’ishimutwa rya Bikino Olivier.

Umwanditsi: 𝐌𝐮𝐠𝐞𝐧𝐳𝐢 𝐅𝐞𝐥𝐢𝐱

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading