23-09-2023

Impamvu Kayumba Nyamwasa yanze kwitabira Isabukuru y’imyaka 10 ya RNC

0

Kuwa gatandatu tariki 12 Ukuboza 2020, abantu bacye basigaye mu mutwe w’iterabwoba wa RNC, bakinnye ikinamico ngo barishimira imyaka 10 ingirwa-shyaka ryabo rishinzwe, gusa icyatangaje benshi ni uko Kayumba Nyamwasa atagaragaye muri byo “birori”.

Umutwe w’iterabwoba wa RNC washingiwe muri leta zunze ubumwe za Amerika muri leta ya Meryland tariki 12 Ukuboza 2010 n’ikihebe Kayumba Nyamwasa afatanyije na Karegeya Patrick, Gerard Gahima ndetse Rudasingwa Theogene alias Redcom magingo aya mu bawushinze hasigayemo gusa Kayumba Nyamwasa kuko abandi baje kuwushingukamo urusorongo ku mpamvu z’ubwumvikane bucye bushingiye ku nda.
Amakuru 250TV ifitiye gihamya ni uko ikihebe Kayumba Nyamwasa cyasabwe kwifata amajwi gitanga ubutumwa ku isabukuru yabo yatambutse kuri radiyo rutwitsi “Itahuka” ariko akabahakanira, dore ko yababwiraga ko kuri we abona RNC itakiriho.

Ku rundi ruhande hashize igihe kinini umuyobozi w’iyo radiyo Serge Ndayizeye adacana uwaka n’ikihebe Nyamwasa, aho Ndayizera ngo yamubwiye ko igihe azaba ataramwishyura umwenda amurimo ntaburenganzira afite kuri iyo radio biri no mu byatumye iki kihebe kitavugira kuri uwo muzindaro.
Umutwe wa RNC, uzwiho kuba warateye za gerenade mu mujyi wa Kigali zahitanye inzirakarengane zigera 14 naho abasaga 400 barakomeraka, gucura imigambi yo kuburizamo amatora y’umukuru w’igihugu batera ama gerenade mu bice bitandukanye, gushimuta, gufunga no kwicisha abanyarwanda baba cyangwa bajya muri Uganda babifashijwemo na leta ya Uganda.
Mu kiganiro cyamaze amasaha agera kuri atatu hizihizwa iyo sabukuru abasigaye muri RNC bavugaga ko bishimira ibyiza bagezeho, aho benshi bibajije ibyo byiza bagezeho bakabibura, ukibaza niba umuntu yishimira ko yishe akanicisha bagenzi be bikakuyobera, ahubwo ugasanga ibyo barimo byari ubushinyaguzi.

Muri Iyo kinamico abenshi bagiye bifata amajwi uhereye kuri Jerome Nayigiziki wananiwe kwerekana icyo RNC yagezeho mu myaka 10 imaze, maze avuga ko ngo bishimira ko babashije kwihuza mu kiswe “Rwanda Bridge builders”, iki akaba ari uburyo bari barashyizeho bwo kugirango bigarurire abyita ko bari muzindi ngirwamashyaka zikorera mu mahanga.

Frank Ntwali mwene wabo wa kayumba Nyamwasa, we yavuze ko bishimira ko bubatse ubushuti n’ibindi bihugu; ibihugu yavugaga nta bindi ni Uganda dore iki gihugu cyabahaye rugari ndetse kinabafasha mu bikorwa byo kugerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda birimo guha byangombwa by’inzira abayoboke b’uyu mutwe nka Charlotte Mukankusi ndetse n’abandi, tutibagiwe ko Uganda yanabafashije gufata, gufunga, kwica urubozo abanyarwanda baba muri Uganda banze kwifatanya n’uyu mutwe w’iterabwoba.

Gervais Condo umunyamabanga w’uyu mutwe nawe yavuze ko yishimira ko bafite abafatanyabikorwa aha yavugaga ikitwaga P5, magingo aya cyahindutse P4 bitewe nuko PDP Imanzi, rimwe mu ngirwashyaka ryabarizwagamo ryashingutsemo.
Bamwe mu bayoboke ba RNC bagiye bayivamo bakarema indi mitwe, urugero ni nka Jean Paul Turayishimye washinze ikitwa RAC urunana, Nsabimana Callixte “Sankala” washinze RRM ndetse n’abandi bensi bagiye bawushingukamo nubwo nabo aho batorohewe.
Kwishimira Intsinzwi k’umutwe w’iterabwoba rero abenshii babifashe nk’ikinamico no gukomeza kwerekana ko bagikora nyamara ibyabo byararangiye.

𝐌𝐮𝐠𝐞𝐧𝐳𝐢 𝐅𝐞𝐥𝐢𝐱

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: