Nsengimana na Karasira, abavugizi bashya ba FDU-Inkingi mu ishusho ya DALFA-Umurinzi

Ntawutwika inzu ngo ahishe umwotsi, ni kimwe nkuko utakorera FDU-Inkingi ngo ubihishe bikunde, Nsengimana Theoneste na Karasira Aimable ubu nibo bavugizi bashya biryo ngirwa shyaka rihora ryihishe mu isura ya DALFA-Umurinzi.
Umubavu TV, ni urubuga rukorera kuri YouTube, rwitwa ko rwashinzwe na Nsengimana Theoneste ariko mu byukuri rwashinzwe na Ingabire Victoire kuko ariwe uruha umurongo rugomba kugenderaho, uru rubuga ni rumwe murukwirakwiza amagambo agamije gupfobya jenocide yakorewe Abatutsi ndetse Theoneste urwitirirwa akora nk’umukozi unabihemberwa buri kwezi na Ingabire Victoire, mugihe bizwi ko ntatandukaniro riri hagati ya FDU-Inkingi na DALFA-Umurinzi.
Aimable Karasira, uyu nawe nundi muyoboro ukoreshwa na FDU-Inkingi cyangwa DALFA-Umurinzi dore ko ntaho bitandukaniye ahubwo bikoreshwa mu rwego rwo kuyobya uburari, Karasira nawe muri iyi minsi asigaye akora nk’umuvugizi wiryo ngirwashyaka mu biganiro atambutsa ku mbuga zitandukanye zikorera kuri murandasi.
Karasira ibyo akora bigendanye no gupfobya jenocide nibyo aba yamaze kuvugana ndetse akemeranya na Ingabire Victoire, aho nawe abikora nka Kazi ku mushahara uturuka mu barwanashyaka biyi ngirwashyaka baba ku mugabane w’Uburayi. Karasira we ntibinarangirira aho, kuko yanywanye n’abandi bajenosideri benshi nyuma yaho bamuteranyirije bakamuha amafaranga twagereranya nk’impuhwe za Bihehe, mugihe yaramaze kwirukanwa muri Kaminuza y’u Rwanda. Ibi bigasa n’igihango yagiranye nabo ndetse yemera no kuyoboka ibikorwa byabo byuzuye ubugome n’icengezamatwara ryo kwangisha ubuyobozi abaturage ndetse no gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubwo umuyobozi mukuru w’ishyaka rya FDU-Inkingi ariwe Victoire Ingabire yazaga mu Rwanda avuga ko azanywe no gukora politike, hari imvugo zipfobya jenocide yakorewe Abatutsi zagiye zimuranga muri iyo minsi ya mbere kugeza ubwo nyuma yaje gukurikiranwa n’ubutabera ndetse binamuviramo guhamywa n’ibyaha byerekeranye no gupfobya jenocide, aho yakatiwe igifungo cy’imyaka 18, aza kurekurwa nyuma n’imbabazi yahawe na Perezida wa Repubulika.
Ingabire akimara gufungurwa hari bimwe yagiye yirinda kongera guhingutsa mu kanwa ke atari uko abishaka ahubwo abizi neza ko aramutse abisubiyemo bishobora kumusubiza muri gereza bityo ahindura umuvuno wo gukomeza gupfobya jenocide, ariko kuri ubu umugambi we uracyari wawundi kuko abinyuza mubamukorera, barimo Karasira na Nsengimana.
Karasira, yemerewe kuzakomeza gufashwa, igihe cyose azaba umuyoboro wabahakanyi ndetse n’abapfobyi ba Jenocide yakorewe Abatutsi banagambiriye kuzafata ubutegetsi barwana nkuko umuyobozi wa FDU-Inkingi, Justin Bahunga aherutse kubitangaza. Kuri Karasira ngo abantu bakwiye kwibagirwa Jenoside yakorewe Abatutsi!
Mu Rwanda itegeko rihana abantu bapfobya Jenoside rirahari kandi twese ntawuba hejuru y’amategeko, twizera tudashidikanya ko ubushinjacyaha ndetse n’indi miryango iharanira inyungu z’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi, ko batazakomeza kurebera buno burozi buri kugenda bukwirakwizwa mu muryango nyarwanda. Aba bantu bakwiye kwamaganwa kuko ibyo bari kwigisha bizagira ingaruka mbi ku gihugu ntihatagira igikorwa.
𝗨𝗺𝘄𝗮𝗻𝗱𝗶𝘁𝘀𝗶: 𝗠𝘂𝗴𝗲𝗻𝘇𝗶 𝗙𝗲𝗹𝗶𝘅