26-04-2024

Ikihishe inyuma y’ibihuha Ingabire Victoire yakwirakwije ko yahunze igihugu

Tariki ya 8 Nyakanga uyu mwaka, Ingabire Umuhoza Victoire uzwi nka IVU yahimbye igihuha cyavugaga ko yaburiwe irengero ndetse ko ngo yaba yaranahunze igihugu, maze abikwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga abifashijwemo n’abambari be.

Iperereza MY25OTV yakoze ryahishuye ko icyateye IVU gucura uriya mugambi wo gukwirakwiza icyo gihuha ari uburyo uyu mugore yari amaze iminsi atavugwa mu itangazamakuru yaba ku mizindaro akoresha ndetse no mu bindi binyamakuru mpuzamahanga bikunze kumwandikaho.

Ikindi kandi ni uko IVU n’umwinjira we Ntaganda Bernard bari bamaze iminsi bategura inyandiko yise “ahazaza h’u Rwanda” yuzuyemo ibitekerezo bicuritse, bityo gukwirakwiza izo mpuha bikaba byari uburyo bwo kongera kuvugwa mu itangazamakuru nka bimwe urubyiruko muri iyi minsi rwita “gutwika” cyane yahise aboneraho gusohora iriya nyandiko. Mbega IVU!

Iyo nyandiko ikubiyemo icyo abasomyi ba MY250TV bise ibisazi bya IVU na Ntaganda cyane ko beruye ko bashaka ko ngo u Rwanda ruziyunga n’interahamwe, ahandi ngo “u Rwanda rugafungura amarembo impunzi zigataha,” ndetsse ko ngo banifuza ko “leta yakwandika amashyaka atavugarumwe nayo” n’ibindi bidafite epfo na ruguru.

Mu kiganiro uyu mugore w’abagabo benshi yagiranye n’ingirwamunyamakuru Niyonsenga Dieudoné wiyita Cyuma Hassan, IVU uzwiho kugira akarimi k’uburyarya mu kwisobanura yavuze ko ngo ibyo “bihuha byatangajwe na bamwe bakora muri Leta ku mpamvu za politiki” nyamara abizi neza ko ari umugambi we yahimbye ndetse azi neza icyo yari agamije.

Bamwe mu bakunzi ba My250TV bemeza ibitangazwa n’uyu mugore n’umwinjira we  Ntaganda ntaho bitaniye no kwikirigita ugaseka, kuko nko kuvuga ko Leta igomba gufungura amarembo impunzi zigataha ari urucabana kuko hashize imyaka myinshi sitati y’ubuhunzi ku banyarwanda ivanyweho bityo uwo ari we wese wahunze cyagwa wiyita impunzi akwiye gutaha nta yandi mananiza.

Ku rundi ruhande kandi na rimwe Leta y’u Rwanda idashishikariza gutahuka abo IVU yiyita ko avugira ariko bamwe bahitamo kubinira ibiti mu matwi kubera ibyaha basize bakoze ku isonga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakaba ahubwo barahisemo  kwiyita impunzi.

Ikindi IVU yirengagije nkana ni uko umunyarwanda wese ubishaka kandi wujuje ibisabwa yemerewe gushinga umutwe wa politiki igihe cyose, kuba uyu mugore na Ntaganda bahora babeshya ko Leta yanze kubandikira ibiryabarezi byabo ngo ni “amashyaka” ni uko batujuje ibisabwa dore ko ibyo babamo atari amashyaka ahubwo ari imitwe y’iterabwoba cyane ko yanashyizwe ku rutonde n’akanama k’impuguke k’umuryango wabibumbye nk’imitwe y’iterabwoba.

Ingabire Victoire agomba kumeya ko imigambi yose yirirwamo izwi ndetse ko abanyarwanda bamusobanukiwe neza n’ibyo agamije, ntakwiye gutesha abantu umwanya kuko abanyarwanda bazi aho bavuye ndetse bazi n’aho bagana, ntamwanya bamufitiye.

 

Mugenzi Felix

 

 

 

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading