19-04-2024

Musana Jean Luc ageze kure ‘misiyo’ ariho y’ubwiyahuzi

Musana Jean Luc akomeje ibikorwa by’ubwiyahuzi birimo gushotora inzego z’ibanze no kuziharabika.

Ni mu gihe uyu muhungu w’imyaka 31 wiyita ‘umunyapolitike’ aherutse kwemeza ko  akeneye “gufungwa” cyangwa “kwicwa” kugira ngo agere ku “ntsinzi” y’icyo yita urugamba ariho.

Bizwi neza ko Musana yagiwe mu matwi na Ingabire victoire ndetse n’abandi banzi b’u Rwanda aho ari bo bamukoresha mu migambi yabo yo guharabika u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo

Kuri iyi nshuro Musana yadukanye icengezamatwara rivuga ko ngo umuyobozi w’akarere ka Kicukiro yamwiherejeho “abicanyi”bagizwe na “coordinator (umuhuzabikorwa) wa DASSO muri Kigarama.”

Ibyo bikubiye mu butumwa Musana yasangije abamukurikira kuri Twitter, gusa abamukurikira kuri urwo rubuga bahuriza ku kuvuga ko ibyo uyu muhungu agambiriye kugumura rubanda no gushaka kwangisha abaturage ubuyobozi bishyiriye.

Abavuga ibyo babihuza no kuba aho kuregera inzego zishinzwe kugenza ibyaha Musana yahisemo gukwirakwiza amafoto y’abo yita “abicanyi”akaba ari amafoto nayo atagize icyo avuga cyane ko agaragaramo abantu baba bibereye mu mirimo yabo isanzwe ku muhanda.

Si ubwambere uyu muhungu aharabitse inzego z’ibanze dore ko no mu minsi ishize abinyujije ku muzindaro we wa YouTube yavuze ko umuyobozi w’akarere ka Kicukiro “afite umutwe w’iterabwoba.”

Musana akwiye kumenya ko gukwirakwiza ibihuha, gutukana, kwangisha abaturage ubuyobozi bwabo no gusebya inzego z’ibanze ari ibyaha bihanwa n’amategeko, akwiye kumenya kandi ko hari umurongo ntarengwa.

“Gufungwa” ashaka byo azabibona natisubiraho. Umwana utabwira yishe inyoni itaribwa!

Mugenzi Félix

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading