Jambo ASBL yifatanyije n’abanyekongo mu migambi mibisha yo “gufata imihoro” hagamijwe kugirira nabi Abanyarwanda
Abambari b’agatsiko k’urubyiruko ruba hirya no hino ku Isi rukomoka ku nterahamwe zasize zihekurye u Rwanda kazwi nka ‘Jambo ASBL’ kasohoye itangazo rihamagarira abanyekongo “guhaguruka” maze bakarwanya u Rwanda.
Ni itangazo ryasinyweho n’umunyamabanga w’ako gatsiko Norman Ishimwe, rikaba risohotse mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo iri mu ntambara ihanganyemo na M23, umutwe w’abarwanyi b’abanyekongo baharanira uburenganzira bwabo.
Ni mu gihe kandi bamwe mu bategetsi ba Kongo bamaze iminsi bakangurira abaturage babo “gufata imihoro” bakagirira nabi Abanyarwanda kubera ko ngo u Rwanda ruri inyuma y’iriya ntambara; ibintu ariko u Rwanda rutahwemye kwamagana cyane ko ntaho ruhuriye n’ibibera muri kiriya gihugu.
Jambo ASBL yanditse ivuga yifatanyije n’abanyekongo ndetse n’imitwe yose iri icyo gihugu mu mugambi wo kurwanya leta y’u Rwanda.
Uru rubyiruko rwonkejwe rwango n’ababyeyi gito barwo ruvuga kandi ko rusaba imiryango mpuzamahanga “gufatira ibihano u Rwanda” birimo guhagarikirwa inkunga, guhagarika ngo ingendo zose za Rwandair ndetse ngo no guhagarika inama zose u Rwanda ruzakira mu mezi 12 ari imbere.
Ababonye itangazo rya Jambo bemeza ko uru rubyiruko rwangiritse mu mitekerereze aho rugeho ku rwego rwo kwifuriza ikibi igihugu cyarubyaye kandi kirimo inshuti n’abavandimwe barwo.
Kuba kandi Jambo yagaragaje ko ishyigikiye imitwe yose irwanyiriza Leta y’u Rwanda mu burasirazuba bwa Kongo ni ikimenyetso cyerekana ko aka gatsiko kanywanye bikomeye n’abanzii b’u Rwanda.
Ku rundi ruhande ntawakwirengagiza ko mu mwaka wa 2014 Placide Kayumba wari “perezida” wa Jambo we na mugenzi we Mugabowindekwe Robert bagiye kubonana n’abarwanyi ba FDLR aho babemereye gukorana hagambiriwe guhunganya u Rwanda.
Jambo ASBL ikwiye guhindura imitekerereze kuko kurwanya igihugu cyababyeye ntacyo bizabagezaho!
Mugenzi Félix