23-09-2023

CHOGM ikomeje kwerekana ubujiji bwa “Prof” Charles Kambanda

0

Charles Kambanda wo mu mutwe w’iterabwoba wa RNC, yihandagaje yunga mu rya sebuja Kayumba Nyamwasa yerekana uburyo ngo inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma zikoresha ururimi rw’Icyongereza (CHOGM) u Rwanda ruzakira muri uku kwezi “ntacyo izamarira abanyarwanda.”

Ibyo bikubiye mu butumwa budafite umutwe n’ikibuno Kambanda wiyita ‘porofeseri’, ‘impuguke’ n’andi mazina yiha mu rwego rwo kubeshya rubanda, yabutambukije ku rukuta rwe rwa Facebook.

Ni ubutumwa burimo ubusesenguzi bwuzuyemo urwango no kutifuriza ibyiza igihugu yavuyemo atorotse ubutabera kubera ibyaha byo guhohotera abanyeshuri yigishaga aho yabasambanyaga kugira ngo abahe amanota.

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga wabonye ubutumwa bwa Kambanda, yabwiye MY250TV ati: “Kambanda ahora areba inyungu mu bintu byose, ariko ikibabaje ni uko ubwenge bwe budashobora kumuhishurira inyungu u Rwanda ruzavana mu kwakira CHOGM.”

Yakomeje agira ati: “Kambanda kuvuga ubusa kuri CHOGM abiterwa n’uko inyungu zikomeye zirimo iziboneshwa amaso n’izindi u Rwanda n’abanyarwanda bazavana mu kwakira iyi nama zitazamugeraho cyane ko yiyemeje kuba ikigarasha.”

Yaba Kambanda na bagenzi be b’ibigarasha n’interahamwe batangiye barwanya ko u Rwanda rwakira CHOGM gusa bacurangiraga abahetsi cyane iyi nama izaba uko byagenda kose.

Urusaku rw’aba banzi b’u Rwanda ntacyo ruzabagezaho.

Ellen Kampire

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: