03-04-2026

Nahimana Thomas ugiye kumara imyaka 20 yirukanwe mu gipadiri kubera ingeso yamwokamye y’ubuhezanguni n’ibyaha by’amacakubiri no guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, yongeye kumvikana atega iminsi ubuyobozi bw’u Rwanda.

Ibi uyu muhezanguni yabigaragaje mu mpera z’icyumweru kirangiye mu kiganiro kirekire kidafite epfo na ruguru yanyujije ku muzindaro we wa YouTube cyane ko asanzwe atunzwe n’udufaranga tw’umuvumo akura mu gucuruza ibihuha byibasira ubuyobozi bw’u Rwanda kuri urwo rubuga nkoranyambaga.

Muri icyo kiganiro, Nahimana wivugishaga nka bimwe by’abasaza bakuze yumvikanye avuga ko manda nshya Perezida Kagame aherutse gutangira ari “manda y’umuvumo” – ibintu byatumye Abanyarwanda benshi bamubwira ko ari we ahubwo ufite umuvumo mubi.

Nk’urugero, Nahimana wamaze kuba ikivume muri Kiliziya Kiliziya Gatorika, mu mwaka wa 2020 yigeze kwihandagaza avuga ko Perezida Kagame “yapfuye”, gusa kugeza magingo ntarasaba imbabazi abo yamaze igihe abwira icyo kinyoma.

Muri icyo gihe kandi yumvikanye inshuro nyinshi avuga ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere n’Umuryango FPR-Inkotanyi “butazagera mu Ukuboza kwa 2022 butakiriho”, yarengejeho ko ubu buyobozi nibugera muri uko kwezi bukiriho azava ku mbuga nkoranyambaga!

Mu ntangiriro za 2024 inkozi y’ibibi Nahimana ibinyujije ku muzindaro we wa YouTube kandi yatangaje ko ngo igiye kwiyamamariza kuyobora u Rwanda, ndetse ku mbuga nkoranyambaga itangira gukwirakwiza amafoto isaba abantu kuyitora.

Byaje kurangira ubukangurambaga bwe aburetse atanabwiye abo yita “abayoboke” be bamukurikira buhumyi impamvu yabivuyemo, dore ko abenshi bamubazaga niba kuyobora Abanyarwanda byiyamamarizwa ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu mutekamitwe kandi yigeze gutangaza ko afite batayo y’abasazi bagera ku gihumbi yise “kagoma” ngo biteguye kuburizamo amatora, ibyo nta cyo byigeze bigeraho ahubwo we yabireneho akomeza gusa kuri YouTube nk’aho ntacyo yavuze.

Undi muvumo uri kuri iyi ngirwamupadiri kandi ujyanye no kwirirwa ashuka abamukurikira buhumyi maze akabacucura udufaranga twabo, nk’urugero uyu yigeze gushyiraho urupapuro rw’inzira (Passport) maze asaba bamwe yita abayoboke be kuzigura.

Ibi byaje kuviramo umunyamakuru Fidele Uzabakiriho Gakire uri mu bakurikiye buhumyi iyi ngirwamupadiri ibibazo, kuko yakoresheje iyo pasiporo  itemewe ahantu na hamwe ku Isi yinjira mu Rwanda avuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika none magingo aya akaba afunzwe aho akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha impapuro mbimbano zifitanye isano n’iyo pasiporo.

Umuvumo wa Nahimana Thomas siwe wenyine uriho ahubwo uri no kubayoboke be dore ko nta n’umwe muzima urimo ahubwo ari babando birirwa bavuga ibintu biterekeranye.

Ibibi byose Nahimana yifurije u Rwanda nta na kimwe kigeze gisohora, ndetse nta n’igiteze gusohora – ibintu byerekana umuvumo umurimo kuva mu bwana bwe kugeza ku myaka afite dore ko asaziye ubusa nta n’icyo azigezaho.

Mugenzi Félix

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *