Gen Neva yeruye ko akababaro k’Abarundi bari kwicira isazi mu jisho kubera kubafungiraho imipaka nta cyo kamubwiye
Perezida w’u Burundi, Maj Gen Ndayishimiye Evariste “Neva” kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Kanama 2024 yumvikanye akina ku mubyimba Abarundi bakomeje kwinubira icyemezo gihutiyeho cyo gufunga imipaka n’u Rwanda yafashe muri Mutarama uyu mwaka.
Byari mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe urubyiruk aho uyu mutegetsi yabajijwe ku migenderanire y’u Burundi n’u Rwanda maze yihutira kuvuga ko “nta munyarwanda wangiwe kwambuka ajya mu Burundi”.
Ni mu gihe nyamara bigaragara ko gufunga iyo mipaka bikomeje kugira ingaruka zikomeye ku Barundi barimo kwicwa n’inzara, aho by’umwihariko badasiba kumutakambira bamusaba ko yayifungura.
Igisubizo cy’uyu mutegetsi cyashimangiye ko atitaye ku mibereho y’abaturage be bakomeje ubu bugarijwe n’inzara ikomeye kubera kubatanya n’Abanyarwanda cyane ko n’Abanyarwanda avuga ko batangiwe kwinjira mu Burundi bibasaba gukoresha indege gusa mu gihe nyamara ubuhahirane bwari bushingiye ku bucuruzi bwambukiranya imipaka.
Mu bigaragarira buri wese Ndayishimiye yasubije agamije kwikura imbere y’uwari amubajije cyane ko abona neza ingaruka ziri mu byemezo bififitse afata birimo by’umwihariko icyo gufunga imipaka imuhuza n’u Rwanda.
Ndayishimiye uri kwicisha inzara Abarundi yahubukiye gufunga imipaka n’u Rwanda agamije gushimisha Tshisekedi bahuriye ku migambi itazigera ibahira yo “gukuraho ubuyobozi” Abanyarwanda bitoreye.
Ndayambaje Marc