25-04-2024

Rusahuriramunduru “RedCom” mu binyoma bidafite umutwe n’ikibuno!

Rudasingwa Théogene wamenyekanye nka “RedCom” nk’izina yakoresheje igihe kinini mu butekamutwe n’ubwambuzi bushukana, akomeje guhabwa inkwenene ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kwihandagaza akavuga ko “Abanyarwanda banga Perezida Kagame.”

Uyu munyabyaha ruharwa watorokeye ubutabera muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, yavugiye ibyo mu kiganiro cy’amanjwe yagiranye na ‘Radio Ishakwe’, umwe mu mizindaro rutwitsi iri mu kwaha kw’interahamwe n’abajenosideri bihishe hirya no hino ku Isi.

Ikigarasha Rudasingwa mu mwaka wa 2011 cyakatiwe gufungwa imyaka imyaka 24 nyuma guhamywa ibyaha birimo gushinga umutwe w’iterabwoba wa RNC, kubanagamira umutekano w’igihugu, kubangamira ituze rya rubanda, ivangura moko, gutuka Perezida wa Repubulika no gutoroka igisirikare.

Muri kiriya kiganiro, Rudasingwa yigaragazaga nk’ushaka kunyomoza muzehe Tito Rutaremara, umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye wari uherutse gusesengura impamvu abanyarwanda bakunda Perezida Kagame ndetse n’impamvu atorwa abanyaburayi bakababara.

Ni ubusesenguzi bwashenguye ikigarasha Rudasingwa cyane ko yihutiye kujya kuvugiriza induru kuri YouTube avuga ko ngo “Abanyarwanda banga Kagame”; ibintu yaburiye ikimenyetso.

Icyo Rudasingwa azi ariko akaba yirengagiza ku mpamvu z’ubuhenzanguni bwe, ni uko urukundo Abanyarwanda bafitiye Perezida Kagame rutari mu magambo cyane ko banarumugaragariza mu bikorwa binyuze mu matora aho bamuhundagazaho amajwi ku kigero kiri hejuru ya 95%.

Iby’urukundo Abanyarwanda bafitiye Perezida wabo binashimangirwa n’ubushakashatsi bunyuranye burimo n’ubuherutse kumurikwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) bugaragaraza ko Abaturarwanda bari ku kigereranyo cya 99.2% bizera Perezida Paul Kagame.

Mu isoni nke, Rudasingwa yumvikana muri kiriya kiganiro apfundapfundikanya ibinyoma birimo no kuba ngo Perezida Kagame “yarabibye amacakubiri mu banyarwanda”, amanjwe n’umurwayi wo mu mutwe adashobora kwemera!

Ni mu gihe ku rundi ruhande, ivanguramoko riri mu byaha byatumye uyu Rudasingwa yangarira muri Amerika, cyane ko yananiwe gushyira mu bikorwa gahunda zirimo ‘Ndi Umunyarwanda’ n’izindi Perezida Kagame yashyizeho mu rwego rwo kunga ubumwe bw’Abanyarwanda.

Kuki Rudasingwa ashaje yanduranya?

Igisubizo ni kimwe, biragoye ko wakwiga imico nziza, ubupfura no kwanga umugayo ushaje. Rudasingwa yabayeho ubuzima bwe bwose atunzwe n’ibinyoma n’amanyanga; ibintu byakajije umurego aho amariye gutoroka ubutabera kuko kubona imibereho mu mahanga byamubereye ingumi.

Ikigarasha Rudasingwa wamunzwe no gucuruza ibinyoma ageze n’aho yikurura ku bajenosideri ngo akunde aronke amaramuko. Nk’urugero mu mwaka wa 2020 yasinye ku ibaruwa yanditswe n’agatsiko k’urubyiruko rukomoka ku basize bakoze jenoside kazwi nka “Jambo ASBL” isaba Perezida Macron kwisubiraho ku cyemezo yari yatangaje ko abajenosideri bihishe mu Bufaransa bagomba kugezwa imbere y’ubutabera.

Ntiyagarukiye aho kandi, Rudasingwa asigaye ari inshuti ikomeye na Agathe Kanziga Habyarimana, umupfakazi w’uwahoze ari perezida Habyarimana wateguye umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, amakuru yizewe agera kuri MY250TV yemeza ko Rudasingwa asigaye yarinjiye uyu mupfakazi washyiriweho impapuro zimuta muri yombi kubera uruhare rwe muri Jenoside.

Rudasingwa ibyo yivurugutamo byose akwiye guhora azirikana ko ntawahemukiye u Rwanda ngo bimugwe amahoro.

Umulisa Carol

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading