Ingabire Victoire akomeje isubiracyaha nyuma yo kuva muri gereza adasoje igihano cy’imyaka 15

Imyaka ine irashije Ingabire Victoire Umuhoza afunguwe ku mbabazi z’umukuru w’igihugu nyuma yo gutakamba igihe kinini azisaba, gusa umunsi ku wundi ntasiba gusubiramo ibyaha yari yarahamijwe n’inkiko; ibintu ahanini akorera mu bitangazamakuru.
Ibyo byaha birimo icyo gushishikariza rubanda kugumuka kuri Leta, gushinga imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’igihugu ndetse no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri uyu mwaka uyu mugore yivuye inyuma mu gusubiramo biriya byaha, aho noneho yihandagaje agatesha agaciro imbabazi za Perezida wa Repubulika nyuma yo kwemeza ko atigeze azisaba ndetse ko n’ibyaha yahamijwe byari “ibihimbano”.
Ni mu gihe nyamara buri muntu atabura kwibaza impamvu Ingabire yahoraga yandika asaba imbabazi(hari ibimenyetso) ndetse akaniyemeza “kuba umuturage mwiza” niba koko yari azi ko ibyaha yari yarahamijwe byari ibihimbano.
Kamere yaranze
Aka wa mugani ko ‘akabaye icwende ntikoga’, na Ingabire kwihishira byaranze ku buryo ibyaha yari yafungiwe byose amaze kubihetura abisubiramo yirengagije ko isubiracyaha naryo rihanwa n’amategeko.
Uyu muhezanguni amaze igihe azenguruka ku miyoboro ya YouTube y’abambari b’imitwe y’iterabwoba yiyita ko irwanya u Rwanda aho akorera ibiganiro byumvikana imvugo zisa neza n’izo yakoreshaga mbere y’uko afungwa mu mwaka wa 2010.
Nk’urugero Ingabire aherutse kugaragara akora ikiganiro n’inyangabirama yitwa Jean Claude Mulindahabi, aho yahamagariye Abanyarwanda kumuyoboka mu “mpinduramatwara itamena amaraso”, imvugo igumura abaturage mu buryo busa neza n’ubwo yakoreshaga mbere y’ifungwa rye.
Hirya y’imiyoboro ya YouTube, no mu bitangazamakuru bisanzwe Ingabire ntiyahatanzwe aho na none aherutse gusohora inyandiko mu ‘Le Vif’, igitangazamakuru cyo mu Bubiligi avuga ko “abanyarwanda bafitanye amakimbirane” ku mpamvu z’uko “nta nzibutso z’abapfiriye mu ntambara yabereye mu Rwanda”.
Ni imvugo ishimangira ko mu Rwanda hatabayeho Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994; ibintu bisa neza n’ibyo uyu mugore n’ubundi yivugiye akigera mu Rwanda muri 2010 ubwo yavaga mu Buholandi agasura urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwo ku Gisozi.
Icyo gihe yavugiye ku rwibutso ko “abahutu bakwiye kwibukwa”, iyo ngengabitekerezo ya Jenoside yamuviriyemo gukatirwa imyaka 15.
Ingabire na none aherutse kugereranya ubuyobozi bubi u Rwanda rwagize bwaje no kuruganisha kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ubuyobozi bwayihagaritse bukabohora abanyarwanda; imvugo yababaje benshi.
Ibyo bikubiye mu yindi nyandiko yasohoye mu gitangazamakuru cyo muri Kenya cyitwa ‘The Elephant’, muri iyo nyandiko yuzuyemo icengezamatwara ridafite icyo rishingiye aba avuga kandi ko RPF-Inkotanyi “yatumye habaho impunzi nyinshi”.
Icyo kinyoma cya Ingabire ubwacyo cyerekana ko ahora ashaka gutagatifuza abajenosideri n’interahamwe cyane ko ari bo bateje ubuhunzi kuva mu mwaka wa 1959.
Igihe kirageze ngo Ingabire Victoire asubizwe mu munyururu nk’uko abanyarwanda bahora babisa kuko batifuza gukomeza kumubona yidegembya anasubiramo ibi byaha byose kandi atari hejuru y’amategeko.
Ellen Kampire