Uburyo Leta y’u Rwanda yimakaje imiturire myiza mu myaka 28 ishize

Ubwo ingabo zari iza RPF/A-Inkotanyi zahagarikaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu myaka 28 ishize, imiturire myiza ibereye buri muturarwanda ni imwe muri politike zashyizwemo imbaraga mu rwego rwo kuba igihugu cyari kimaze gushegeshwa bikomeye na Jenoside.
Mu byumweru bishije gahunda y’imiturire yafashe umwanya munini mu itangazamakuru ryo mu Rwanda n’irikorera hanze yarwo nyuma y’uko Leta y’u Rwanda yimuye abaturage bari barinangiye kuva mu manegeka yo mu Midugudu ya Kangondo na Kibiraro maze ibutaza mu Mudugudu w’ikitegerezo wa Busanza ho mu Karere ka Kicukiro.
Hari abantu biganjemo abambari b’imitwe y’iterabwoba yiyita ko irwanya Leta y’u Rwanda bihutiye kuyibasira bagaragaza ko mu kwimura bariya baturage Leta yaciye inka amabere, birengagiza ko gutuza aheza Abanyarwanda ari ikintu Leta y’u Rwanda imaze imyaka 28 ikora kandi gikomeje gutanga umusaruro.
Nk’urugero, duhereye mu mezi macye cyane yo mu 1994 nyuma y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, mu gihugu harimo Abanyarwanda batahutse bavuye mu bihugu bituranye n’u Rwanda bari barameneshejwe biturutse ku ivangura ryakorewe Abatutsi kuva muri 1959.
Abo banyarwanda bakurikiwe n’abahungukaga ku bushake bava mu cyahoze ari Zaïre bitandukanyije n’abakoze Jenoside bari barabafashe bugwate, aba nabo bakurikiwe n’ikindi gice cy’Abanyarwanda batahutse bava muri Zaïre mu 1997.
Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda ntiyigeze itererana abo abanyarwanda ahubwo yakoze ibishoboka byose ibafasha mu gutura aheza mu bushobozi yari ifite muri ibyo bihe bitari byoroshye kuko igihugu cyagombaga kwiyubaka gihereye kuri busa nk’ingaruka za Jenoside.
Leta yibanze cyane mu gutuza abantu mu midugudu ahibandwaga ku batari bafite aho gutura mu gihe abari bahafite ariko haratwawe n’abandi bahasubijwe. Umuturage ufite ubushobozi yariyubakiraga ndetse n’abashoramari batangiye kubaka imidugudu bunganiwe n’ubushake bwa leta bwo gutuza abantu bose.
Gutuza ibyo byiciro byose byakozwe vuba kandi byatanze umusaruro ariko leta ntabwo yahagarikiye aho kuko yahise yiha gahunda yo gutuza abantu heza kuko uko abantu bagenda biyongera ni nako wasangaga bakenera kubaka ariko ugasanga abubaka mu bushobozi bucye bubaka bidakwiye yewe banatura ahantu hashyira ubuzima mu kaga.
Mu kuvuga imiturire ibereye buri muturarwanda umuntu ntiyakwirengagiza imidugudu y’ikitegerezo Leta y’u Rwanda ikomeje kuba hirya no hino mu gihugu iyubakira by’umwihariko abaturage batishoboye n’abandi baba batuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Muri iyi midugudu twavuga nk’uwa Karama ahazwi nka Norvege watashywe muri 2019 wubatswe ku bufatanye n’ingabo z’u Rwanda n’umujyi wa Kigali, uyu mudugudu ukaba utujwemo imiryango 240.
Hari kandi umudugudu wa Gishuro mu karere ka Nyagatare watashywe muri 2020. Utujwemo imiryango 64, uwa Kinigi ho mu Karere ka Musanze watashywe muri 2021 utuzwamo imiryango 114, uwa Busanza watangiye guturwa muri 2020 aho ufite ubushobozi bwo gutuza imiryango irenga 1200.
Twanavuga kandi umudugudu wa ‘Gacaca green model village’ i Musanze wubatswe na Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ritsura amajyambere UNDP, watujwemo imiryango 62 yavanywe mu kirwa kiri mu kiyaga cya Ruhondo.
Iyi midugudu yose ifite ibyangombwa nkenerwa mu buzima bwa buri munsi cyane cyane ibikorwa remezo nk’amashuri ndetse n’amarerero. Bishimangira gahunda ya leta yo gushaka ibisubizo birambye mu mibereho myiza y’abaturarwanda.
‘Bye Bye Nyakatsi’
Kuvuga ‘nyakatsi’ mu mwaka wa 2022 hari umubare munini w’Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko bagorwa no guhita basobanukirwa cyane ko ari rimwe mu magambo ajyenda asaza bitewe n’uko nta hantu hakiba nyakatsi cyangwa inzu zibukishijwe cyangwa zisakajwe ibyatsi.
Ubukungarambaga bwo guca bene izo nzu bwamenyekanye nka ‘Bye Bye Nyakatsi’ nabwo Leta y’u Rwanda yabwitwayemo neza kandi bitanga umusaruro ushimwa na buri wese cyane ko izo nzu zatezaga akaga abaturage binyuze mu kwibasirwa n’inkongi z’umuriro aho zari n’isoko y’indwara zinyuranye ziterwa n’umwanda.
Abaturage bakuwe muri nyakatsi bahawe ubufasha bw’amabati n’ubundi bufasha bwatumye nabo baba mu nzu ziyubashye kandi zidashyira ubuzima bwabo mu kaga; ibintu badahwema gushimira Leta. Inzu za nyakatsi zari umusaruro w’ubutegetsi bubi u Rwanda rwagize butitaga ku mibereho y’abaturage.
Leta y’u Rwanda yabashije guhangana n’ibibazo by’imiturire mu bushobozi bucye yari ifite nyuma ya Jenocide yakorewe Abatutsi yasize inashegeshe igihugu muri rusange – ubu ntibikiri uguhangana n’ibibazo ahubwo byabaye umuco ndetse biba n’imihigo.
Kubaka u Rwanda twifuza niwo mukoro buri wese akwiye kwiha kugira ngo tutazasubira aho twavuye kuko u Rwanda rukwiye ibyiza.
Umutesi Grace
Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bwite by’umwanditsi. Umutesi Grace ni umubyeyi akaba na Rwiyemezamirimo uterwa ishema no kuba yarasubijwe agaciro mu gihugu abamukomokaho bari barakavukijwe.