02-04-2023

Tshisekedi akomeje kwinyuramo mu mvugo ku kibazo cya FDLR

Mu ntangiriro z’iki cyumweru Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yabwiye inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR “utakiriho”.

Gusa nyuma y’amasaha macye avuze ibyo, Tshisekedi yahuriye mu nama na Perezida Kagame ndetse na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron aho mu byo bemeranyije harimo ukurandura imitwe yitwara gisirikare harimo na FDLR uyu mutegetsi wa Congo yari yavuzue ko itakibaho.

Mu yindi kinamico, Perezida Tshisekedi yatunguye benshi mu ijoro ryakeye ubwo yahamirizaga ibitangazamakuru by’Abafaransa France 24 na RFI  ko FDLR yatsinsuwe maze hasigara gusa abo yise “amabandi adafite aho ahuriye na politike” kandi  nayo “adateje ikibazo u Rwanda”.

Imvugo za Tshisekedi ntizatunguye abakurikiranira hafi ibibera mu karere k’ibiyaga bigare cyane dore ko bamaze kumenyera ko uyu mutegetsi ahinduka nk’ikirere nk’umwe mu mivuno ashyira imbere mu rwego rwo kwihunza inshingano.

Umwe mu basesenguzi baganiriye na MY250TV yagize ati: “Niba FDLR itakiri ikibazo ku Rwanda nk’uko Tshisekedi abivuga, ni nde warashe ibisasu inshuro zigera kuri 3 ku butaka bw’u rwanda?”

Yunzemo ati: “Ibya Tshisekedi ntawe bikwiye kurangaza cyane ko na raporo nyinshi harimo iheruka y’akanama k’impuguge za Loni ku by’umutekano zahishuye ko FDLR ihari kandi ko ari yo yafatanyije n’ingabo za Congo kurasa ku Rwanda.”

Igitangaje ni uburyo umuvugizi wa FDLR uzwi nka “Curie Ngoma” aherutse kunyomoza Tshisekedi aho mu kiganiro yahaye Radio BBC, ishami ry’Ikinyarwanda yahamije ko FDLR iri muri Congo ndetse ko “iri mu birindiro byayo”.

Abanyarwanda kimwe n’umubare munini w’abanyekongo bamaze kurambirwa izi mbwirwa ruhame zijijisha za Tshisekedi, gusa akwiye kumenya ko mu gihe agikingira ikibaba FDLR nta mahoro igihugu cye kizigera kigira cyane ko uyu mutwe ari wo soko y’ibibazo uruhuri Congo ifite.

Mugenzi Félix

Leave a Reply

%d bloggers like this: