02-04-2023

Bashyira imbunda ku ruhande bakubakira abaturage, bakabavura… ingabo z’u Rwanda mu kubaka igihugu!

Kuva u Rwanda rwahabwa ubwigenge rukagira igisirikare, byari ibidashoboko kubona umusirikare w’u Rwanda yaciye bugufi akagera umuturage agamije kumucyemurira ibibabazo bibangamiye imibereho n’iterambere bye.

Ibi byabaye umugani mu 1994 ubwo ingabo zari iza RPF/A-Inkotanyi zahagarikaga Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse zibohora u Rwanda nyuma y’imyaka irenga 30 Abanyarwanda baboshywe n’ubutegetsi bwimakazaga ivangura n’amacakubiri.

Igisirikare cyari ku ruhembe rw’abahemberaga ivangura n’amacakubiri cyane ko nacyo ubwacyo cyari kirimo amakimbirane ya Kiga na Nduga; byari  inshingano z’icyo gisirikare gutoteza abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi, ibintu byenyegeje umugambi wa Jenoside.

Mu kubohora igihugu, RPF/A yari ifite intego yo guca akarengane mu rwego rwo gusubiza uburenganzira abanyarwanda bari barahejejwe mu mahanga ndetse n’abatotezwaga imbere mu gihugu.

Nyuma yo gutsinda urugamba rwo kubohora u Rwanda n’ubwo hari hakiri ibibazo by’umutekano wari utarizerwa neza ntibyabujije ingabo gutanga umusanzu ukomeye mu kubaka igihugu.

Ingabo zahoze ari iza RPA zimaze kuba ingabo z’u Rwanda (RDF) zakomeje umuco wo kugarura ikizere mu baturage hakavanwaho burundu isura mbi ingabo z’umunyagitugu Habyarimana zari zarashyize mu baturage yo gutoteza no kwica aho kubarinda.

Ni muri urwo rwego hatangijwe ibikorwa by’ingabo z’igihugu mu baturage bizwi nka “RDF citizen outreach” byatangiye byitwa  “army week”,  aho ingabo zibandaga ku bikorwa byo guha ubuvuzi ababukeneye.

Ibi bikorwa by’ingabo byaragutse maze bigaba amashami mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage n’iterambere ry’igihugu muri rusange aho hibandwa cyane ku bijyanye n’ubuhinzi, ubuzima, kubakira abatishoboye ndetse n’ibikorwaremezo.

Mu bikorwa bifitanye isano n’iki ni kenshi ingabo z’u Rwanda zijya zifatanya n’abaturage mu gikorwa ngarukakwezi cy’umuganda kigamije gusukura aho abantu batuye muri rusange.

Ibi bikorwa kandi ntibyagarukiye mu Rwanda gusa kuko aho ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro ku Isi hose zibihakorera maze bigatuma imyitwarire y’ingabo z’u Rwanda itangaza benshi mu ruhando mpuzamahanga.

Ubwitange no kutiganda kw’ingabo z’u Rwanda byatumye havuka inyito ya “inkotanyi ni ubuzima” ikoreshwa iyo abantu bagerageza gusobanura ibikorwa by’izi ngabo kuva zahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse zigakomeje no gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu.

Mu gushima ingabo z’u Rwanda kimwe n’izindi nzego zishinzwe umutekano, umuntu ntiyarenza ingohe umugaba mukuru w’ikirenga wazo, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, cyane ko ari we utanga umurongo n’amahame ngenderwaho.

Ngabo z’u Rwanda, ngabo zacu, ntimukure mu rujye cyane ko twe abaturage duha agaciro ubwitange n’umurava mudasiba kugaragaza mu kubaka u Rwanda twifuza; akaba ari yo mpamvu n’ubushakashatsi bushimangira urukundo tubakunda.

Umutesi Grace

Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bwite by’umwanditsi. Umutesi Grace ni umubyeyi akaba na Rwiyemezamirimo uterwa ishema no kuba yarasubijwe agaciro mu gihugu abamukomokaho bari barakavukijwe.

Leave a Reply

%d bloggers like this: