01-08-2026

Ntwali John Williams ni igikoresho cy’interahamwe n’ibigarasha – Dore impamvu!

0

Uko iminsi itambuka ni nako uwitwa Ntwali John Williams wiyita umunyamakuru agenda agaragaza ko ibyo akora byose biba biri mu nyungu z’abanzi b’u Rwanda by’umwihariko interahamwe n’ibigarasha byihishe hirya no hino ku Isi.

Bijya gutangira aba banzi b’u Rwanda bogeje ubwonko bw’abanyarwanda barimo uwitwa Niyonsenga Dieudone wiyita Cyuma Hassan, Hakuzimana Abdul Rashid, Karasira Uzarama Aimable n’abandi ubu bari imbere y’ubutabera kubera ibyaha bakoze mu nyungu z’ibyo bigarasha n’interahamwe.

Igishimangira ko Ntwali ari igikoresho cy’aba banzi b’u Rwanda ahanini biyita “opozisiyo” mu kuyobya uburari, ni uburyo akomeje gukwirakwiza icengezamatwara rigamije kugaragaza bariya bafunzwe ko bari “mu kaga”, ikinyoma gisanzwe gikwirakwizwa n’abakoresheje ziriya mfungwa n’abagororwa.

Mu gukora ibyo Ntwali wahoze ingabo z’umunyagitugu Habyarimana (Ex-FAR) ajya mu miryango y’abafunzwe maze akabategeka ibyo bavuga mu rwego rwo kugaragaza ko ubuzima bw’ababo buhagaze nabi muri gereza hanyuma akabitambutsa ku muzindaro we wa YouTube.

Ibyo yabikoze inshuro nyinshi ku muryango wa Hakuzimana Abdul Rashid, gusa nyirubwite yarabinyomoje aho yashimangiye ko afashwe neza muri gereza mu ‘buryo bwose bushoboka’; ibi yabihamirije itangazamakuru ubwo ryamusuraga aho afungiye.

Amaze kubona ko igihuha kuri Hakuzimana gikubitiwe ahareba i Nzega, uyu muhezanguni yadukiriye umuryango wa Niyonsenga mu binyoma bisa neza nk’ibyo yakwizaga kuri Hakuzimana gusa nabwo yakamye ikimasa cyane ko iryo cengezamatwara rye ryabuze icyo rifata.

Kuri iyi nshuro Ntwali ageze kuri Karasira utahwemye kwicuza uburyo yemeye kugwa mu mutego w’interahamwe n’ibigarasha byamukoresheje kugera yisanze muri gereza aho nabwo ari kuvuga ko “afashwe nabi”, igihuha abantu batitayeho cyane ko barambiwe inkuru za byacitse uyu muhezanguni acura mu rwego rwo gushimisha abamukoresha.

Si ibyo gusa Ntwali akora kandi kuko mbere yaho nabwo yari mu bazaga imbere bashishikarizaga abaturage ba Kangondo kwigaragambya, ibyo byose byaramupfubanye biba iby’ubusa maze abaturage bimurirwa mu mudugudu mwiza mu Busanza.

Ntwali n’utundi dutsiko tw’abiyita abanyamakuru ariko bagamije kuyobya Abanyarwanda bakwiye kumenya ko ibyo birirwamo byamaze gutahurwa kandi ko hari umurongo ntarengwa.

Ellen Kampire

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading