19-04-2024

Imitwe y’iterabwoba ya RNC na FDU ntishobora kwiyumvisha ubudasa bw’imiyoborere y’u Rwanda

Abambari b’imitwe y’iterabwoba ya RNC n’uwa FDU-Inkingi bamaze iminsi bavuza induru bagerageza kujora ubudasa bw’imiyoborere y’u Rwanda aho buri muyobozi abazwa inshingano nk’amwe mu mahitamo igihugu cyashyize imbere mu rwego rwo kwihutisha iterambere ridaheza.

Urusaku rw’aba banzi b’u Rwanda rwasembuwe n’inama ya Biro Politiki y’Umuryango RPF-Inkotanyi yateranye ku matariki ya 21 na 22 Ukwakira 2024 iyobowe n’Umukuru w’Ighuhugu akaba na chairman wa RPF, Paul Kagame.

Muri iyi nama yamaze iminsi ibiri, Perezida Kagame yongeye gushimangiye ko kubazwa inshingano ari umuco ugomba gukomeza gutezwa imbere aho by’umwihariko yakebuye abayobozi bigize indakoreka, avuga ko nibadahinduka bazahura n’ingaruka zikomeye kuko ikibi mu Rwanda kitagomba gutsinda icyiza.

Izo mpanuro zababaje bikomeye RNC na FDU-Inkingi cyane ko n’ubusanzwe iyi mitwe y’iterabwobaba yiyita ko irwanya u Rwanda nta kiza ijya yifuriza iki gihugu n’abagituye muri rusange.

Nk’urugero, FDU-Inkingi ibinyujije ku muzindaro rutwitsi wayo yihutiye gushaka gusubiza Perezida Kagame yifashishije ikiganiro cyuzuyemo ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ni ikiganiro cyakozwe n’abamotsi b’uyu mutwe barimo uwitwa Musabyimana Gaspard n’uwitwa Niyibizi Michel basanzwe bamenyerewe mu bitekerezo by’ubuhezanguni k’u Rwanda.

Ku rundi ruhande, ni nako byari bimeze muri RNC cyane ko abambari bayo nabo bariho bahekenyera amenyo kuyamarira mu nda; ibintu bagaragaje binyuze kuri vuvuzela yabo ikorera kuri YouTube.

Ni mu gihe umubare munini w’abagize RNC n’ubundi bigize impunzi mu bihugu by’amahanga kubera kunanirwa kubazwa inshingano; ikintu iteka gihora kibagwa nabi.

Aba bagize RNC na FDU mu biganiro byabo babeshye ababakurikira buhumyi ko bari mu “busesenguzi” mu gihe nyamara bariho basiga icyasha RPF berekana n’urwango bafitiye ubuyobozi bw’u Rwanda ndetse n’ishyari ry’ibyiza u Rwanda rukomeza kugeraho uko bwije n’uko bukeye.

Abambari b’iyi mitwe y’iterabwoba bakwiye kumenya ko baba bacurangira abahetsi; induru yabo nta cyo iteze guhindura ku mahitamo Abanyarwanda bakoze.

Ellen Kampire

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading