29-11-2023

Leta y’u Rwanda yongeye kwihanangiriza Congo, iyibutsa ko hari byinshi ikomeje kwirengagiza

0

Mu itangazo Leta y’u Rwanda yashyize hanze kuri uyu wa Mbere tariki 24 Ukwakira 2022, yavuze ko imyitwarire ya RDC ihabanye n’inzira yiyemeje yo gukemura ikibazo cy’umutekano muke kiyugarije hakoreshejwe amahoro.

Leta y’u Rwanda yatangaje ko nubwo Perezida wa RDC, Félix Antoine Tshisekedi akomeje kuvuga ko ashyize imbere amahoro mu gukemura ibibazo by’umutekano muke uri mu burasirazuba bw’igihugu cye, iyo urebye imyitwarire ye usanga ihabanye n’ibyo avuga.

Uku kwihanangiriza Leta ya Congo bije nyuma y’itangazo ubuyobozi bw’ingabo z’icyo gihugu, FARDC, bwasohoye mu ijoro ryo ku cyumeru tariki ya 23 Ukakwakira aho ryashinjaga u Rwanda “ubushotoranyi” binyuze mu “gufasha umutwe wa M23”.

Perezida wa Congo Tshisekedi ndetse na bamwe mu bategetsi be baba abayobora inteko ishingamategeko, abaministiri n’abandi bamaze amezi arenga atanu mu mbwirwaruhame zabo bashinja u Rwanda kuba rwihisha inyuma ya M23 rugahungabanya umutekano w’uburasrazuba bwa Congo.

Gusa ibi byose babivuga nta bimenyetso aho birengangiza nkana imitwe yitwaje intwaro irenga 130 ikorera mu burasirazuba bw’igihugu cyabo harimo n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Muri iyo mitwe irenga 130 ikorera mu burasirazuba bwa Congo hafi ya yose ikorana  na FARDC aho babagurisha intwaro ndetse n’ubundi bufatanye nk’uko raporo nyinshi z’imiryango mpuzamahanga zibyerekana, gusa ibi byose Perezida Tshisekedi wananiwe kuyobora ingabo ze n’igihugu cye byose abirenza ingohe akajya gushinja u Rwanda.

Inama zose Tshisekedi yagiye yitabira imyanzuro yafatwaga yari uko yumvikana n’umutwe wa M23 cyane ko ari umutwe w’abanyekongo, ikindi yanasabwaga cyari ukurandura umutwe wa FDLR, gusa ibi byose yabyimye amatwi ahubwo yihitiramo inzira yo gukomeza guharabika u Rwanda.

Tshisekedi na Leta ye bakwiye kumenya ko u Rwanda rudashaka intambara, ahubwo rushaka amahoro arambye, gukomeza kuruhoza mu magambo ye mu gihe we yanze gukora ibyo asabwa ntibizigera bikemura ibibazo.

Mugenzi Félix

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: