Tunisia: Perezida Kagame yitabiriye inama ya OIF
Perezida Kagame ari i Djerba muri Tunisia aho yitabiriye Inama ya 18 y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF).
Ni inama ifite igisobanuro gikomeye k’u Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange kubera ko irasiga Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo atorewe manda ya kabiri ku buyobozi bwa OIF.
Mushikiwabo ni we mukandida rukumbi kuri uyu mwanya, ndetse byitezwe ko manda ye nshya izatangira mu 2023 ikarangira mu 2026.
Iyi nama Perezida Kagame yitabiriye ni umwanya mwiza ku bakuru b’ibihugu na za guverinoma bayitabiriye cyane ko ku murongo w’ibyigwa harimo ukuganira ku bibazo bitandukanye byugarije Isi muri iki gihe birimo iterabwoba, intambara zinyuranye, imihindagurike y’ikirere n’ibindi.
OIF ni wo muryango uhaza abantu benshi ku Isi cyane ko ururimi rw’Igifaransa rukoreshwa n’abantu miliyoni zirengaho gato 321 aho biteganywa ko bazikuba kabiri mu 2050 maze bakaba miliyoni 750.
Ubwanditsi