10-04-2026

Intsinzi bana b’u Rwanda…! Mushikiwabo yongeye gutorerwa kuyobora OIF

0

Ibendera ry’u Rwanda ryongeye kuzamuka mu ruhando mpuzamahanga nyuma y’uko Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo atorewe kongera kuba Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa (OIF).

Ni umwanya Mushikiwabo yari asanzweho, akaba yari arangije manda ya mbere y’imyaka ine, yatowe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Ugushyingo 2022 mu nama ya 18 y’uyu muryango yabereye i Djerba muri Tunisie.

Ni inama by’umwihariko yanitabiriwe na Perezida Kagame.

Nyuma yo gutorerwa indi manda, Mushikiwabo yavuze ko muri gahunda y’ibikorwa bya OIF mu myaka iri imbere hazibandwa ku mishinga yo guteza imbere uburezi, ikoranabuhanga, ubucuruzi n’ubukungu bizafasha guhanga imirimo y’urubyiruko.

Ati “Ni inshingano zacu kurwana urugamba kugira ngo urubyiruko rwacu rubashe kubona akazi. Urubyiruko rwo muri Francophonie ruradusaba kugira uruhare atari mu burezi bwarwo gusa ahubwo no kurubonera imirimo.”

Intsinzi ya Mushikiwabo ni ishema kuri buri munyarwanda aho by’umwihariko ishimangira agaciro k’Abanyarwanda tutibagiwe ubushongore n’ubukaka u Rwanda rukomeje kugaragaza mu ruhando mpuzamahanga nyuma y’imyaka 28 rushegeshwe n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubwanditsi

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *