Ingabire Victoire akwiye kumenya ko Atari umunyepolitiki ahubwo ari umuhezanguni
Umuhezanguni Ingabire Victoire yongeye kumvikana avuga ko guverinoma y’u Rwanda idatenga amatwi oppozisiyo yayo ibintu bituma u Rwanda rudatera imbere.
Byari mu kiganiro Ingabire aherutse kugirira ku muzindaro rutwitsi uzwiho kubiba amacakubiri n’ingengabitekerezo ya jenoside ukoreshwa n’umupagasi we Bicahaga Abdallah wabaswe n’urwango n’amacakubiri, dore ko aherutse guhamagazwa n’urwego rw’ubugenzacyaha RIB yerekwa amakosa akora ,ariko nubu akomeje kwerekana ko ntacyo bimubwiye.
Uyu mugore mu kiganiro yakoze avuga ko guverinoma ifata politiki ye nkaho ari mbi, ibintu abamwumvise bahaye urwamenyo, bibaza politiki akora iyo ariyo kuko ibyo azwiho ni ugukwiza amacakubiri, no kwangisha abanyarwanda ubuyobozi bwabo.
Uyu muhezanguni kandi nyuma yo gushukisha amafaranga zimwe mu nsoresore z’imburamukoro aho yazogeje ubwonko zikaba zirirwa ku mizindaro ya Youtube zimukorera mungata yumvikanye muri icyo kiganiro asaba ko urubyiruko rurimo ruza muri politiki ko rukwiye guhindura imyumvire yo mu banyapolitiki bakuze bo mu Rwanda, ibi byumvikanisha ko ashaka ko urubyiruko rwumva ingegngabitekerezo ye rukamuyoboka, ibintu bitazigera biba kuko urubyiruko rw’u Rwanda rujijutse kandi rudapfa kumvira inyangabirama nkizo.
Umuhezanguni Ingabire Victoire wabaswe n’ingengabitekerezo ya jenoside ndetse akanabifungirwa nyuma akaza gutakambira umukuru w’igihugu amusaba imbabazi, izo mbabazi yaje kuzihabwa ariko kuva yasohoka muri gereza uyu mugore yakomeje kwerekana ko imbabazi yahawe mu byukuri atari azikwiriye kuko akunze guhonyora imbabazi z’umukuru w’igihugu aho adasiba gusubiramo ibyaha byari byatumye ahungwa.
Ingabire Victoire wiyambika uruhu rw’intama akiyita “umunyepolitiki” akwiye kumenya ko bitazamworohera gushuka abanyarwanda ashaka kubasubiza mu icuraburindi bavuyemo kuko ubu politiki igihugu kigenderaho atari politiki y’ivangura ahubwo ihuza abanyarwanda bose bagafatanya mu gushaka icyakomeza guteza u Rwanda rwabo imbere ruba ubukombe mu mahanga.
Mukobwajana Linda