Interahamwe ziri kuririra mu myotsi nyuma yo kumenya ko nta kizabuza u Bwongereza kohereza abimukira mu Rwanda
Abanzi b’u Rwanda barangajwe imbere n’interahamwe zatorokeye ubutabera hirya no hino ku Isi, babuze ayo bacira n’ayo bamira nyuma y’uko mu ntangiriro z’iki Cyumweru Urukiko Rukuru mu Bwongereza rwemereye Leta kohereza abimukira mu Rwanda.
Ni gahunda izi nyangabirama zirimo by’umwihariko abambari ba FDU-Inkingi, agatsiko k’abajenosideri bihishe hirya no hino i Burayi barwanyije kuva aho itangarijwe ku mugaragararo aho by’umwihariko aba biyita ko barwanya u Rwanda barushinjaga ibirego bidafite epfo na ruguru.
Nk’urugero, mu kwikura mu isoni iyi FDU-Inkingi ibinyujije ku mumotsi wayo Gaspard Musabyimana yahinduye umuvuno aho noneho yatangiye kwitwa abimukira bazoherezwa mu Rwanda “ibishingwe”, imvugo itesha agaciro abantu ariko idashobora kugira icyo ihindura ku mwanzuro uboneye ubutabera bw’u Bwongereza bwafashe.
Icyo abahezanguni ba FDU-Inkingi bazi neza ariko badashobora kuvuga ni uko u Rwanda rugamije guha agaciro bariya bimukira; ibintu u Rwanda ruterwa no kuba benshi mu benegigugu barwo barabaye igihe kinini mu buhunzi, akaba ari muri urwo rwego u Rwanda rushaka gufasha bariya bimukira rubereka urukundo n’ubumuntu.
Ikindi aba banzi b’amahoro bakwiye kumenya ni uko kugeza magingo aya u Rwanda rucumbkiye impunzi zirenga ibihumbi 120 zaturutse mu bihugu bitandukanye, kuba rero rwacumbikira abanda bari mu bibazo ni cyo cyangombwa umuntu wese ufite umutima wa kimuntu yakabaye akora.
Umulisa Carol