25-05-2026

Kayumba Christopher yasabiwe gufungwa imyaka 10 n’amezi atandatu

0


Umushinjacyaha mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Mutarama 2023 yasabiye Dr Kayumba Christopher wahoze ari umwarimu wa Kaminuza y’u Rwanda gufungwa imyaka 10 n’amezi atandatu.
Uyu mugabo wananiwe kugendura ikinyabupfura cye gike maze bimuviramo kwirukanwa burundu mu bakozi ba Leta, akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo gusambanya ku gahato n’ubwinjiracyaha muri icyo cyaha.

Ubushinjacyaha busobanura ko ibyaha Kayumba akurikiranweho ari ibyaha by’ubugome bisaza nibura hashize imyaka 10 bibaye kandi ko ikirego kimushinja cyatanzwe icyaha kitarasaza.

Bwasobanuye ko ibimenyetso bishinja Kayumba byagiye bitangwa bihagije kwerekana uburyo yakozemo ibyaha aregwa bityo bumusabira kiriya gifungo aho icyemezo cy’Urukiko kizasomwa ku wa 10 Gashyantare 2023 saa yine za mu gitondo.

Kayumba ni umwe mu bafunzwe abanzi b’u Rwanda bita ko ari “imfungwa za politike” mu gihe nyamara bari mu manza nshinjabyaha aho hari n’abatangabuhamya babashinja ibyaha bakurikiranyweho.

By’umwihariko uyu Kayumba mu kwezi kwa cumi 2019 yakatiwe igifungo cy’umwaka   nyuma yo guteza umutekano muke ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali aho yagiye afite urugendo rwo kujya muri Kenya akahagera yakererewe iminota 30.

Si ibyo gusa kandi uyu mugabo watandukanye n’umugore ndetse agatererana n’abana be kubera ikibazo cy’ubusinzi, ubusambanyi n’indi myitwarire idahwitse yakomeje kugaragara mu mafuti adakwiye kwitiranwa na politike.

Ubwanditsi

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading