10-04-2026

Abategetsi ba Congo bakomeje kuyobya uburari ku kibazo cy’impunzi ziri mu Rwanda

0


Umuvugizi wa guverinoma ya Congo akaba na Minisitiri w’Itangazamakuru, Patrick Muyaya, aherutse kumvikana avuga ko ngo u Rwanda rukoresha impunzi z’Abanyekongo rucumbikiye mu mpamvu za politike.


Byari mu kiganiro Muyaya ari kumwe na Minisitiri w’Amashuri Makuru na Kaminuza  Muhindo Nzangi bagiriranye n’itangazamakuru ku wa Gatatu tariki ya 11 Mutarama 2023.


Muri icyo kiganiro, Muyaya avuga amagambo menshi agamije kurangaza Isi kuri iki kibazo amagambo arimo ko “u Rwanda rudaha agaciro uburenganzira bwa muntu”.


Gusa uyu mutegetsi yirengagije ko u Rwanda rumaze imyaka irenga 20 rukora inshingano igihugu cye cyakabaye gikora kandi nta nyungu rubifitemo, ni ibintu abenshi bafashe nko kwishongora ndetse no kudatekereza kure.


Mu minsi ishize Perezida Paul Kagame, yari yatangaje ko ibibazo bya Congo byakomeje kwitirirwa u Rwanda, ariko ko igihe kigeze ngo rugaragaze neza ko ibi bibazo ari ibya Congo; aha Perezida Kagame yavugaga ko u Rwanda rutakwemera kwikorera ibibazo bya Congo.


Nk’urugero, magingo aya u Rwanda rutanga umusanzu munini kugira ngo impunzi rucumbikiye zibeho neza ndetse zinabone ibyangobwa by’ingenzi zikenera nk’uburezi, ubuvuzi, umutekano usesuye n’ibindi.


N’ubwo u Rwanda rwasobanuye neza ko rudateze gusubiza inyuma uwariwe wese waruhungiraho, aho yaba aturutse hose, ntago ruzemera kuba ya nkware yazize ubugiraneza bwayo.


Harageze ko ubutegetsi bwa Kinshasa bukora akazi kabwo bugaha abaturage babo umutekano ndetse bukanashishikariza impunzi zabo gutaha nk’uko igihugu cy’u Burundi bwabikoze.


Umulisa Carol

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *