15-08-2026

Ivanguramoko, intwaro gakondo y’abiyita ko barwanya u Rwanda

0


Abantu bavuga ko barwanya u Rwanda bagira imvugo bahuriyeho yo kudapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 babinyujije mu icengezamatwara ryo gupfobya ubumwe n’ubwiyunge bwashimangiwe n’abanyarwanda ubwabo.


Ni mu gihe Abanyarwanda ubwabo bafatanyije na Leta mu komora ibikomere umuryango nyarwanda muri rusange ndetse no kubaka igihugu cyari kimaze igihe kirekire cyarashegeshwe n’ubutegetsi bubi bushingiye ku ivanguramoko ndetse n’uturere byose byibasiraga ubwoko bw’Abatutsi.


Mu ncamake uko wasobanurira umuntu utarakurikiranye amateka y’u Rwanda kuva mu w’i 1959 kugeza aho hatangarijwe ko rubonye ubwigenge mu w’i 1962 by’umwihariko igisobanuro cyahawe iyo myaka ibiri tuvuze byose byahurizaga ku cyo bitaga “gutsinda kw’abahutu” aho kuba gutsinda kw’Abanyarwanda muri rusange.


Iri vangura ryakomeje gushimangirwa n’abategetsi bose bagiye bategeka u Rwanda aho batigeze barangwa na politiki y’uko igihugu cyayoborwa n’abanyarwanda ahubwo bashimangiraga ko igihugu kigomba kuyoborwa n’ubwoko.


Ibyo bigaragaza ko inyito umunyarwanda nta gaciro yari rifite kuko no mu mateka bakomezaga kwigisha ko mu moko atatu yari agize Abanyarwanda, abiri yari agizwe n’abimukira ariko bagashimangira ko “abatutsi bo bagomba gusubizwa iyo bavuye muri Abisiniya.”


Ikibabaje rero ni uko kugeza uyu munsi abarwanya u Rwanda bose bagihuriye kuri iyo myumvire bavuga ko “abahutu bahejwe mu gihugu”, iyo mvugo mu byukuri bayikoresha mu mugambi mubisha wo kuyobya abantu ngo babumvishe ko ubutegetsi bubi “bwasimbuwe n’ubundi”.


Abo kandi baba bashaka ko kugaragaza ko bashyize imbere kunga Abanyarwanda batigeze biyunga ariko ukibaza ahantu umuntu ukirangwa n’iyo myumvire yaza kunga Abanyarwanda bamaze imyaka 28 biyubakira igihugu ntawe urata ubwoko bwe.


Iri cengezamatwara bakanarifashwamo n’abanyamahanga babari inyuma babogeza ngo bagendere ku mibare yagaragajwe n’amabarura yagiye aba mbere ya Jenocide yakorewe abatutsi.

Ibi kandi bakabigenderaho banapfobya jenoside bavuga ko imibare y’abishwe itakunda.


Muri make biratangaje ukuntu nyuma y’iyi myaka yose 28 nta barura na rimwe ryigeze rikorwa rishingiye ku bwoko mu Rwanda, umuntu yakubwira ngo ubu bwoko nibwo bwinshi mu gihugu ko bugomba gusubizwa ubutegetsi bukareka gukandamizwa ariko wamubaza ibimenyetso akakuzanira imibare y’ayo mabarura yakozwe mbere ya 94.


Isomo twakura muri ibi byose ni uko abajenosideri batigeze bahinduka cyangwa ngo bigire ku mateka mabi yatewe n’imyumvire yabo. Icyo dusabwa nk’Abanyarwanda ni ugusigasira ibyo twagezeho tukirinda uwadusubiza mu mwobo twivanyemo n’imbaraga zacu.


Mu minsi ishize nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yongeye gushimangira ko abari mu mashyamba ya Congo ndetse n’ababashyigikiye bishyize mu mitwe yabo ko bashaka kuzagaruka mu Rwanda gushyiraho igisa n’icyo bo bita ko kiri mu Rwanda.


Yabahaye ubutumwa ugenekereje mu Kinyarwanda bugira buti: “Yaba abo tungana cyangwa abato kuri njye, tuzabana muri iyi Si turinde dusaza tunayiveho twese mutarabona izo mpinduka mwishyizemo.”


Dukomeze twiyubakire igihugu cyacu twereka uwagishenye ko kuba yarakoresheje imbaraga nke ubu amazi atakiri yayandi byamusaba imbaraga zikubye karindwi izacyubatse kugira ngo agere kuri izo nzozi zidashoboka afite.


Umutesi Grace


Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bwite by’umwanditsi. Umutesi Grace ni umubyeyi akaba na Rwiyemezamirimo uterwa ishema no kuba yarasubijwe agaciro mu gihugu abamukomokaho bari barakavukijwe.

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading