N’abaturage babasha gukirigita ku madovise…, uburyo ubukerarugendo bukomeje kwihutisha iterambere ry’u Rwanda

Ubukerarugendo muRwanda ni isoko rinini ryinjiza amadovize mu Rwanda, iri soko rikomeje kwaguka mu buryo bushimishije nk’uko bitangazwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB.
Urwego rw’ubukerarugendo nirwo rutanga umusanzu munini mu bikorwa by’igihugu byohereza ibicuruzwa hanze rufatanyije na ba rwiyemezamirimo batandukanye.
Ubukerarugendo kandi bukomeje kugira uruhare rukomeye mu gushishikariza abashoramari mpuzamahanga gushora imari mu Rwanda.
Iryo shoramari rikorerwa mu Rwanda ririmo amahoteli rigirira abanyarwanda akamaro aho usanga byongera amahirwe yo gukura abantu mu bushomeri cyane cyane urubyiruko, aho banigishwa kandi gutanga serivisi zinoze buri munsi.
U Rwanda rwahindutse ubukombe mu kwimakaza ubukerarugendo, kugeza ubu kubera ibikorwa rumaze kugira birimo kubaka amahoteli akomeye; ubu rwabaye igicumbi cy’inama mpuzamahanga aho kandi rushimwa mu kunoza serivisi nyinshi zijyanye n’ubukerarugendo.
Mu mwaka wa 2018 muri Gicurasi ubukerarugendo bw’u Rwanda bwahinduye isura ubwo bwasinyanaga amasezerano y’imikoranire n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza aho yambara “Visit Rwanda” ku mwambaro wayo, ayo masezerano kandi yaje kongerwa mu mwaka wa 2021.
Si ikipe ya Arsenal gusa kuko u Rwanda ndetse rwegereye ikipe ya Paris Saint-Germain mu mwaka wa 2019 yo mu Bufaransa aho ubu nayo yambara “Visit Rwanda” ku kuboko mu myambaro y’iyi kipe.
Kuva ayo masezerano yasinywa ubukerarugendo bw’u Rwanda bwariyongereye cyane ku rwego rushimishije, kugeza ubu abanyamahanga basura u Rwanda ni benshi bitewe nuko ayo makipe y’ibihangange yambara ikirango cya “Visit Rwanda” bikabatera ubwuzu bwo kugera muri icyo gihugu bari gushishikarizwa gusura.
Muri 2005 Guverinoma y’u Rwanda yatangiye kujya iha abaturiye za pariki 10% by’amafaranga yinjijwe n’ubukerarugendo, akajya mu bikorwa by’iterambere ryabo. Ubu bwo bukerarugendo kandi bugirira akamaro Abanyarwanda by’umwihariko abaturiye za parike.
Abakerarugendo bagira amahitamo atandukanye; hari ababa bashaka guha ijisho inyamaswa z’inkazi, abizihirwa no kureba inyoni n’ibindi bigendanye n’ubushake bwabo.
Parike y’Akagera iza ku isonga mu gusurwa cyane na ba mukerarugendo, aho igira inyamanswa eshanu z’inkazi wakita ko arizo ziyoboye izindi muri iyo parike, izo nyamanswa ni ingwe, inkura, imbogo, inzovu ndetse n’intare. Ibi byose biri mu bituma hakundwa cyane.
Nk’uko RDB ibitangaza inyungu y’ubukerarugendo bukorerwa mu gihugu mu mwaka ushize yazamutseho 25%, iva kuri miliyoni $ 131 zinjiye mu 2020 igera kuri miliyoni $ 164 mu 2021.
Ubukerarugendo buri mu biteza imbere ubukungu bw’igihugu aho usanga amadovize avamo akoreshwa mu guteza imbere ibikorwa bitandukanye by’igihugu , iki kikaba ikintu gikwiye kwishimirwa ku rwego rushimishije na buriwese.
Mukobwajana Linda