24-03-2023

Amanyanga Tshisekedi akomeje gukoresha akinga ibikarito mu maso y’Abanyekongo yitwaje u Rwanda!

Muri Werurwe 2018 ubwo Félix Tshisekedi yarahiriraga kuyobora Congo yasezeranyije byinshi Abanyekongo ku isonga harimo kugarura amahoro n’ituze mu burasirazuba bw’icyo igihugu.

Nyuma y’imyaka itanu ku butegetsi, Abanyekongo bakomeje gushinja uyu mutegetsi ko ibyo yabasezeranyije nta na kimwe yabagejejeho; ibi kandi ni ibintu bigaragarira buri wese cyane ko ibintu bikomeje kujya irudubi by’umwihariko mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

Ku rundi ruhande, Tshisekedi akomeje kwerura ko atenda kuva ku butegetsi kabone n’ubwo Abanyekongo bo bavuga ko batamukeneye – ni muri urwo rwego uyu mutegetsi yashatse uko yivana mu gisebo maze ahitamo kwegeka ku Rwanda ibibazo byose igihugu cye gifite; ibintu akora agamije kujijisha abaturage b’igihugu cye n’amahanga muri rusange.

Mu gihe Congo yitegura amatora y’umukuru w’igihugu azaba mu mpera z’uyu mwaka, Tshisekedi yahisemo kuzenguruka Isi aho agenda avuga ko “u Rwanda ni sooko y’ibibazo Congo ifite” ndetse akarwita “umushotoranyi”.

Nk’urugero muri iki cyumweru kiri kurangira ubwo Tshisekedi yari mu nama nyafurika yiga ku guteza imbere ubuhinzi n’ibibukomokaho yabereye i Dakar muri Senegal, yongeye kumvikana mu mvugo zibeshyera u Rwanda ko arirwo ntandaro z’ibibazo igihugu cye gifite.

Ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi, bwananiwe guhashya imitwe y’itwaje intwaro irenga 130 ikorera muri icyo gihugu, buhitamo gukorana n’umutwe nka FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda bagahungira ubutabera muri icyo gihugu.

Claire Akamanzi uyobora Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, aherutse kubaza Tshisekedi impamvu igihugu cye cyanze kubahiriza amasezerano ya Luanda agamije gushyira iherezo ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bw’igihugu cye.

Igisubizo Tshisekedi yahaye Akamanzi cyari icyo kuyobya uburari aho yihandagaje akabwira abari bitabiriye iyi nama ko umutekano muke ubarizwa mu karere, inkomoko yawo ari u Rwanda.

Mu bihe bitandukanye u Rwanda rwagiye rusaba ko ubutegetsi bwa Congo bukemura ibibazo byabo bakareka kwitwaza u Rwanda, ibintu abategetsi ba Kinshaksa birengagiza nkana mu kurengera inyungu zabo.

Icyo Tsisekedi n’abamabari be bakwiye kuzirikana nuko u Rwanda rutazigera na rimwe rwemera kwikorezwa ibibazo bya Congo.

Umulisa Carol

Leave a Reply

%d bloggers like this: