24-03-2023

Man Utd imaze inshuro 12 idatsindirwa ku kibuga cyayo

Ikipe ya Manchester United ibarizwa muri shampiona y’u Bwongereza (Premier League) ikomeje kwitwara neza kuko imaze gukina imikino 12 yikurikiranya iyitsinda ku kibuga cyayo Old Trafford.

Ibi yabigezeho ikuri uyu wa Gatatu tariki ya Mbere Gashyantare 2023 itsinze Nottingham Forest biribir ku busa muri kimwe cya kabiri cy’irangiza mu gikombe cya “CARABAO CUP”.

Byari ku mukino wa kabiri kuko uwa mbere Manchester yatsinze Nottingham ibitego 3 ku busa. Ikipe ya Manchester izakina na Newcastle ku mukino wa nyuma ku kibuga cya “Wembley 1999”.

Igitego cya mbere cya Manchester cyatsinzwe na Martial wagarutse avuye mu mvune wanasibye imikino ine, igitego cya kabiri cyatsinzwe na Fred ku mupira wavuye nanone kuri Marcos Rasford.

Habayeho kandi kugaruka kwa Jadon Sancho, utarigeze agaragara kuva mu kwezi kwa cumi umwaka ushize nyuma yuko umutoza Ten Hag amusabye gukora imyitozo ku giti cye mu rwego rwo kugira ngo bimufashe kwitekerezaho no kongera kugaruka mu buryo bw’imikinire.

Karemera Jean Luc

Leave a Reply

%d bloggers like this: