27-08-2026

Musabyimana wa FDU-Inkingi mu busutwa bugamije gutagatifuza FDLR

0

Musabyimana Gaspard, umuhezanguni ufite umutima w’umukara uhora wifuriza u Rwanda gusubira muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akomeje gukwirakwiza amagambo yuzuye ubugome n’ubutindi ku mbuga nkoranyambaga agamije kuca igikuba muri rubanda.

Uyu umusaza usaziye ubusa, abinyujije ku umuzindaro rutwitsi w’agatsiko k’intagondwa z’interahamwe n’abajenosideri kazwi nka FDU-Inkingi, yasizoye aca ibikuba ngo “u Rwanda ruri mu ntambara muri Congo” ndetse ngo “ruri gufasha umutwe wa M23”.

Uyu muhezanguni wamunzwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside, amanjwe avuga ngo ayashingira ku kuba umutwe wa M23 ugizwe n’abavuga Ikinyarwanda ndetse bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Ubu busesenguzi buciriritse bushimangira impamvu FDU-Inkingi Musabyimana abereye umumotsi ikomeje gutera inkunga umutwe w’iterabwoba wa FDLR aho bizwi neza ko ukorana bya hafi n’ingabo za Congo (FARDC) muri Jenoside bari gukorera Abatutsi b’Abanyekongo.

Mu bujiji bwinshi, Musabyimana yakomeje avuga ko ngo imyanzuro yafatiwe mu nama y’abakuru b’ingabo z’ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’u Burasirazuba ngo “igamije gufasha u Rwanda gukomeza guteza umutekano mucye muri Congo”.

Umuhezanguni Musabyimana wabaye ikirumbo akirirwa afasha FDLR mu gihe mushiki we iyo hatabaho ubufasha bwa leta y’ubumwe ubu yari kuba yarishwe ni inzara, yongeye kumvikana ahakana ko ngo nta FDLR ibaho ngo ahubwo ari “inzitwazo”.

Ni mu gihe iyi FDLR ubwayo idasiba kunyomoza buri wese ukoresha imvugo nk’iz’uyu muhezanguni avuga ko itabaho; ibintu bishimangirwa no kuba ihora igaba ibitero by’iterabwoba ku Rwanda.

Musabyimana, ku ngoma y’umunyagitugu Habyarimana yari umukozi mu biro byari bishinzwe ubutasi n’iperereza, yatorokeye ubutabera bw’u Rwanda mu Bubiligi maze anabona ubwenegihugu bw’icyo gihugu binyuze mu manyanga.

Uyu muhezanguni akwiye kumenya ko ibinyoma yirirwa akwirakwiza ntawe biteze kuyobya, muri rusange ibyo akora byose aba acurangira abahetsi.

Umulisa Carol

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading