‘Rubunzamurizo’ Kambanda wa RNC mu rindi cengezamatwara ridafite umutwe n’ikibuno
“Prof” Charles Kambanda, umusambanyi ruharwa aka n’umwe mu bambari mbarwa umutwe w’iterabwoba wa RNC usigaranye, akomeje guta ibitabapfu yigira intyoza ku ntambara iri kubera mu burasirazuba bwa Congo.
Mu kiganiro uyu muhezanguni uzwiho gusambanya abana b’abakobwa biga muri kaminuza abashukishije amanita, aherutse kumvikana mu kiganiro kuri YouTube mu mvugo zitesha agaciro amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Luanda n’i Nairobi hagimijwe gushakira amahoro uburasirazuba bwa Congo.
Muri icyo kiganiro, Kambanda aba apfundikanya ibinyoma bidafite epfo na ruguru agamije kubeshya abamukurikira buhumyi ko ngo ingabo za Afurika y’iburasirazuba ziri mu butumwa bw’amahoro muri Congo (EACRF) “zikoreshwa n’u Rwanda”.
Ibinyoma by’uyu rubunzamurizo bihishura ko atifuriza amahoro Akarere k’Ibiyaga Bigari bya Afurika mu gihe abatuye aka gace bakomeje kugirirwa nabi n’imitwe y’iterabwoba irimo uwa FDLR uyu Kambanda adasiba gutagatifuza ari nako yifuriza ibibi u Rwanda birimo kurusabira ibihano.
Uyu Kambanda impamvu yo kubeshya ibyo ni uko kuva cyera kugeza nanubu ashyigikiye umutwe wa FDLR ndetse akaba kuriwe akirota ko uyu mutwe wazagaruka mu Rwanda ugakuraho ubuyobozi, ibintu azarinda apfa atabonye.
Yaba Kambanda kimwe n’abagenzi be ba RNC bakwiye kumenya ko ibyo birirwa bashinja u Rwanda mu binyoma byabo bagamije indonke ntaho bizigera bibageza, ahubwo uko bahora muri ayo mabi yabo ariko bagenda bagaragaza ubujiji biri mu mitwe yabo.
Mugenzi Félix