Imburamukoro za RNC noneho zirashaka kugumura urubyiruko rw’u Rwanda, gusa ziri guta inyuma ya Huye!
Abamotsi mbarwa basigaye mu mutwe w’iterabwoba wa RNC nyuma yo kumara imyaka bagumura abanyarwanda ntibigire icyo bifata, ubu badukiriye urubyiruko rw’u Rwanda barushuka aho bishuka ko ruzabumva.
Izo mburamukoro za RNC zirangajwe imbere n’uwitwa Igance Rusagara, Dick Nyarwaya, na Epimaque Ntamushobora; aba akaba ari bo Kayumba Nyamwasa yashyize inshingano zo gusebya u Rwanda dore ko ariyo ngirwa-poltiki uyu mutwe w’iterabwoba ushyize imbere muri uyu mwaka.
Abo bahezanguni baherutse kumvikana bagumura urubyiruko rw’u Rwanda aho barusabaga kujya mu mihanda kwigaragambya ku mpamvu zidafite epfo na ruguru zirimo bihimbiye zirimo kuba ngo “Leta yateje urubyiruko inzara, irutuma kwica abantu” n’irindi cengezamatwara ritajya riva mu kanwa k’izi nyangabirama.
Gusa urubyiruko rw’u Rwanda ruri hirya no hino mu gihugu rwaganiriye na MY250TV ruhuriza ku gushimangira ko izi mburamukoro za RNC ziri gucurangira abahetsi cyane ko uru rubyiruko mu kubyaza umusaruro amahirwe atandukanye Leta y’u Rwanda yaruhaye aho nta mwanya rufite wo kumva amanjwe n’amateshwa y’ibigarasha.
Umwe muri urwo rubyiruko yagize ati: “Abo baribeshya kuko icyatumye bahunga igihugu kirazwi, ndetse n’igituma bagisebya kirazwi, bakwiye kumenya ko nta munyarwanda uzigera uta umwanya we ngo abayungeho.”
Muri kiriya kiganiro kandi abamotsi ba RNC bongeye kugaragaza akababaro n’umujinya batewe no kubona Inteko rusange ya FIFA ibera mu Rwanda ndetse Perezida Kagame agahabwa igihembo nk’umuntu wateje imbere umupira w’amaguru muri Afurika.
Birababaje ndetse binateye agahinda uburyo aba birirwa basebya u Rwanda baruharabika ariko rukanga rugatera imbere mu ruhando mpuzamahanga.
Mugenzi Félix