05-05-2026

Nyamwanga kumva Musana Jean Luc yazuye icengezamatwara rya “Bannyahe” ngo ashimishe interahamwe n’ibigarasha!

0

Musana Jean Luc, insoresore yigize nyamwanga kumva agahitamo kumvira abanzi b’u Rwanda n’Abanyarwanda akomeje ikinamico ye yo gusiga icyasha u Rwanda ndetse no kwangisha abaturage ubuyobozi bitoreye.

Nk’urugero, mu kiganiro iyi nsoresore iherutse gukorera ku umuzindaro rutwitsi wa Ingabire Victoire, yumvikana ashinja Umukuru w’Igihugu “gutwara ubutaka bw’abaturage ngo ahakoreshe mu nyungu z’umuryango we.’’

Iri ni icengezamatwara ryakoreshejwe igihe kinini n’abanzi b’u Rwanda barangajwe imbere n’ibigarasha ndetse n’interahamwe zatorokeye ubutabera hirya no hino ku Isi ariko birangira ripfuye urupfu rusanzwe.

Inkunguzi Musana mu rusaku rwe no gusebya umukuru w’igihugu ntazi ko Leta yishyuye miliyari zirenga ebyiri abaturage bimuwe mu gice cy’amanegeka cy’imidugudu ya Kangondo na Kibiraro ahazwi nka Bannyahe.

Ikindi nyamwangakumva yirengagiza ni uburyo abaturage bimuwe  bashimira cyane bikomeye Leta yababereye umubyeyi ikabakura ibuzimu ikabashyira ibuntu, ndetse bakanicuza umwanya bataye bari kumva ibihuha ndetse n’abagumuraga barimo na Musana.

Injiji Musana ifite umujinya w’uko ikiryabarezi yari yashinze ngo ni ishyaka bamaze iminsi bakirwaniramo we n’abambari batageze no muri batanu yagiraga none kwiyakira byamunaniye.

Ubu noneho ari gukora iyo bwabaga ngo yibasire umukuru w’ighugu kugira ngo ibigarasha bimuha amafaranga bimugirere vuba kuko ngo nibatamutabara n’inzu ari gukodesha bazamusohoramo.

Icyo iyi njiji ikwiye kumenya ni uko ntawenda kumutaho umwanya kandi inzira y’umukara yahisemo guca bidatinze izamuta mu rwobo.

Umulisa Carol

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading