Byinshi kuri Nadine Kasinge wigize umuteruzi w’ibibindi w’interahamwe zamugize imfubyi!
Abakoresha imbuga nkoranyambaga bamaze kumenya uwitwa Nadine Claire Kasinge atari uko akora ibibubaka ahubwo ari ukubera ubuhezanguni n’imvugo z’ubugome zitava mu kanwa ke zibasira abayobozi bakuru b’u Rwanda n’Umuryango FPR-Inkotanyi muri rusange.
Kimwe mu byo iyi nkotsa y’umugore idasiba gukora ni ukwibasira FPR aho ayishinja “kwica ababyeyi n’abavandimwe” be, ibintu avuga kandi azi neza ko ari ikinyoma cyambaye ubusa cyane ko abo bantu bishwe n’interahamwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu kuvuga ibyo, umuhezanguni Kasinge umaze iminsi yihishahisha muri Canada aba agamije gushimisha interahamwe n’abajenosideri bihishe hirya no hino ku Isi cyane ko yamaze kunywana nabo aho adasiba kubapfukamira agamije kugira ngo yibonere indamu.
Ukuri kuzwi ni uko papa wa Kasinge witwaga Nzagirukwayo wakoraga muri Electrogaz na nyina Mukandinda Euphrasie wari umwarimukazi ku ishuli ribanza rya Kacyiru, biciwe n’interahamwe kuri bariyeri bagerageza guhungira kuri Sitade Amahoro ahari ingabo za RPA.
Kasinge yatoraguwe n’abagiraneza b’Abataliyani bamujyana mu Butaliyani, aza kuhava ajya Canada ashakana n’UmunyaCanada, igitangaje ni uko kuva icyo gihe interahamwe zatangiye kumujya mu amatwi nk’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ngo abeshye ko ababyeyi be bishwe n’Inkotanyi, ibyo yabitaye mu gutwi maze si ugusara arasizora nyamara yirengagije ko amateka ye azwi.
Muri uko kunywana n’interahamwe ninaho uyu muhezanguni yaje guhuririra na “Padiri” Thomas Nahimana maze si ugucudika gusa aza no kuba ihabara rye ari nako bitamubuzaga kuzenguruka mu zindi nterahamwe dore ko byaje no kumuviramo gutandukana n’umugabo we.
Kasinge na Nahimana baje no gushingana ingirwashyaka yitwa “Ishema Party” n’ubwo mu myaka 3 ishize bageze aho barashwana maze Kasinge asigarana iyo ngirwashyaka yirukanamo Nahimana nyuma y’aho ibyabo bitahuriwe.
Mu mabanga ya Kasinge na Nahimana harimo kuba barasangiye amafaranga igihe interahamwe zabatumaga mu Rwanda kuza kwiyamamaza umwanya w’Umukuru w’Igihugu zibahaye akayabo k’amafaranga ariko bagarukiye muri Kenya maze amafaranga barayirira.
Uburaya bwa Kasinge n’ubuhabara bwe nanubu biracyamukurikirana aho magingo aya izindi nterahamwe zamwinjiye zihora zimutegeka kuza kwiyamamariza kuyobora u Rwanda ari nabyo yigeze gutangaza ko muri 2024 azaza kwiyamamaza, igitangaje ni uko nawe ubwe abizi ko ibyo ari nko kurota kuko adashobora kujya imbere y’abanyarwanda abasaba amajwi.
Kasinge akwiye kumenya ko amateka ye atazasibangana bityo adakwiye kujya ahora ashaka kuyagoreka dore ko bitazigera bimuhira.
Mugenzi Félix