Ni ryari Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo izabona ko iyicwa ry’Abanyekongo b’abatutsi ari ikibazo?
Uko iminsi igenda ishira niko iyicwa ry’Abanyekongo b’abatutsi rikomeza kwiyongera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ikintu ubutegetsi bwa Tshisekedi butabonamo ikibazo.
Abanyekongo b’abatutsi barashakishwa, bakicwa, bakamburwa ibyabo ndetse bakicirwa n’amatungo yabo arimo inka cyane cyane, ibyo byose ni ibyerekana urwango bafitiwe n’abanyekongo bagenzi babo batabura kubamenesha umunsi k’uwundi.
Ibi kandi byagiye bishimangirwa n’ abayobozi batandukanye. Muri Mutarama 2023 ubwo Papa Francis yari mu ruzinduko mu gihugu cya RDC mu mbwirwaruhame yagejeje ku butegetsi bwa Tshisekedi, yavuze ko “hari jenoside iri kuba bucece mu burasirazuba bwa Congo.”
Papa kandi abihurizaho n’ Umuryango Mpuzamahanga watanze impuruza ku byaha by’ intambara n’ ibyibasiye inyokomuntu bibera mu burasirazuba bwa Congo.
Muri Raporo umujyanama wihariye mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Kurwanya Jenoside, Alice Wairimu Nderitu yahaye Umuryango w’Abibumbye mu Ukuboza 2022 yashimangiye ko muri Congo hari kubera jenoside yibasira Abanyekongo bavuga ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Ubundi ku ubuyobozi burebererera abaturage, izi mpuruza zirahagije ngo hafatwe ingamba zo guhashya ibi byaha, ariko ubutegetsi bwa Tshisekedi kuva bwabwirwa ibi byose bwakomeje kurangwa no kwica amatwi.
Ubutegetsi bwa Tshisekedi bukomeje kureberera kandi bukanashyigikira iri yicwa ry’abatutsi n’itotezwa ribakorerwa buri munsi, biciye mu mbwirwaruhame abayobozi ba Congo bakwizamo imvugo zuzuye urwango zibasira abatutsi, bigatuma ababica bumva ko bashyigikiwe bikomeye, ubundi bakabica ntacyo bitayeho.
Mu gihe ibi bikorwa by’ubwicanyi bikomeje nta na rimwe igihugu cya Congo kizigera kibamo amahoro, ahubwo ingaruka z’ibyo byose zizagera no mu karere hose nk’uko ubu bimeze.
Linda Mukobwajana