Undi mujenosideri ruharwa agiye kugezwa imbere y’ ubutabera bw’ Ubufaransa
Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris rwemeje ko umujenosideri ruharwa Munyemana Sosthène agomba kwitaba uru rukiko tariki 13 Ugushyingo 2023 akabazwa ibyaha yakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uru rubanza ruri muri zimwe zatinze ruje rukurikira urw’undi mujenosideri witwa Hategekimana Philippe watangiye kuburanishwa n’ urukiko rw’i Paris, mu cyumweru gishize.
Munyemana ni ikimenyabose mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare, aho yagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi yahabereye. Ndetse kandi azwiho kuba yaritabiraga inama zateguraga iyi Jenoside muri iyi Perefegitura ya Butare.
Dosiye imwoherereza mu rukiko rwa rubanda igaraza ko uyu mujenosideri Munyemana yagize uruhare rukomeye mu ishyirwaho rya bariyeri n’ amatsinda y’ Interahamwe mucyahoze ari Perefegitura ya Butare.
Kuva Perezida Macron yakwiyemeza gushyira imbaraga mu gushyikiriza ubutabera abajenosideri bihishe mu gihugu cy’Ubufaransa, abagera kuri 6 bamaze gushyikirizwa inkiko.
Gusa haracyakenewe imbaraga kuko hara cyari benshi bataritaba ubutabera barimo:
1. Agathe Kanziga Habyarimana, umupfakazi wa Habyarimana “Kinani” ukuriye abacurabwenge ba Jenoside yakore Abatutsi
2. Padiri Wenceslas Munyeshyaka
3. Callixte Mbarushimana
4. Col Laurent Serubuga
5. Hyacinthe Rafiki Nsengiyumva
6. Ignace Bagilishema
7. Innocent Musabyimana
8. Innocent Bagabo
9. Lt. Col. Marcel Bivugabagabo
10. Dr Charles Twagira
11. Venutse Nyombayire
12. Manasse Bigwenzare
13. Pierre Tegera n’abandi.
Mutijima Vincent