Agatsiko ka FDU-Inkingi gakomeje kwiha amenyo y’abasetsi m’ubukangurambaga bwo gutagatifuza umutwe wa FDLR
Agatsiko k’abambari ba FDU-Inkingi badukanye ikinamico igamije gutagatifuza umutwe w’iterabwoba wa FDLR bawambika umwambaro w’impunzi ziri mu gihugu cya Congo.
Bakoresheje umuzindaro rutwitsi bashinze ngo bajye banyuzaho amatakaragasi yabo ndetse bajye bahakorera ubuvugizi butagatifuza umutwe wa FDLR bakoresheje amajwi mahimbano y’umuntu wasomaga inyandiko nshupuri ahimba ibinyoma by’uko ingabo za RDF ziri ‘kwica’ impunzi z’Abanyarwanda.
Iyi kinamico ikaba yaje nyuma y’inkundura y’utundi dutsiko tw’inyangabirama nk’ishyirahamwe rya Jambo ASBL biyita ko bari kuvugira impunzi ziri muri Congo ndetse banashinga ikiryabarezi bise ‘’All for Rwanda,’ muby’ukuri abagishe bakaba bagamije gukusanya udufaranga tw’intica nikize biyita ngo bafravugira impunzi
Abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bagahungira ubutabera mu mahanga bakomeje kugira impunzi urwitwazo kugirango bagaragaze impamvu zibaheza mu mashyamba ya Congo.
Utu dutsiko dufasha FDLR ngo mu byizere bidafite ishingiro ko uwo mutwe uzabakuriraho ubuyobozi bw’u Rwanda bakagarura ubutegetsi bwa gi PARMEHUTU bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni muri urwo rwego umutwe w’iterabwoba wa FDLR kenshi wagiye ugaragarwaho umuco wo kubuza no gufata bugwate abashaka gusubira mu gihugu, aho babagira umutaka bakanabiheraho bategura ibikorwa bibisha byo guhungabanya umutekano mu Rwanda ndetse no mu Akarere.
Kuva nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, guverinoma y’u Rwanda yacyuye impunzi zirrenga miliyoni eshatu, ndetse inashyiraho uburyo buhoraho bwo kwakira no gusubiza m’ubuzima busanzwe abanda bashaka gutaha, impamvu FDLR itigeze itaha nuko bahisemo gufata intwaro ngo bakomeze guteza umutekano mucye.
Agastiko ka FDU-Inkingi gakwiye kumenya ko gutagatifuza umutwe wa FDLR bidateze guhagarika gahunda ya leta y’u Rwanda yo kuwurwanya yivuye inyuma mu urwego rw gusigasira umutekano w’Abanyarwanda.
Muvunyi Balthazar