23-09-2023

Kuvuga ko Kabuga “adafite ubushobozi bwo kuburana” bitoneka Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

0

Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) rwongeye gutoneka abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma y’uko rwemeje ko interahamwe kabombo Kabuga Félicien “atagifite ubushobozi bwo kuburana”.

Ni icyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Kamena 2023, aho ruriya rwego rwemeje ko ruzaburanisha Kabuga hashingiwe ku bimenyetso by’ubushinjacyaha n’abatangabuhamya hagafatwa icyemezo ariko nta kumukatira cyangwa kumuhamya icyaha n’ubwo bwose muri icyo cyemezo ntahavuga ko azahita arekurwa.

Abanyarwanda benshi by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barifuza ko urubanza rwaba kubera Kabuga ari muri ba ruharwa bashinjwa ibyaha bikomeye birimo kuyobora RTLM n’ibindi bikorwa byo gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bakomeza kuvuga kuri bo bisa nk’aho ari amayeri yo kugira ngo uyu mukambwe w’umunyabyaha azapfe adahamijwe n’ibyaha yakoze, cyane ko umuryango we ari byo waharaniye ndetse n’interahamwe zimushyigikiye, hari n’abadatinya kuvuga ko ibihugu  byagiye bimucumbikira nabo bifuza ko apfa ataburanishijwe.

Uburwayi bw’iyi nterahamwe kabombo ntibukwiye kuba urwitwazo rwo kugira ngo areke guhamwa n’ibyaha yakoze cyane ko mu mateka y’uru rukiko hari abanyabyaha benshi bagiye bagira ibibazo by’ubuzima nk’ibya Kabuga ariko ntibyigeze birubuza kubaburanisha bakanahamwa n’ibyahaha.

Umwe mu barokotse Jenoside waganiriye na MY250TV yagize ati: “Byafashe imyaka irenga 26 ngo Kabuga afatwe none amaze imyaka irenga itatu urubanza rwe rudindira, ibi birerekana ko ko uru rukiko kimwe n’ibihugu by’amahanga bikomeje gushyigikira iyi nterahamwe ari nako batoneka abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi.”

Umuryango wa Kabuga wagiye ukora ibishoboka byose ngo arekurwe witwaza ko ashaje, ndetse binavugwa ko bagiye batanga za ruswa zinyuranye ngo iyi nterahamwe irekurwe ku mpamvu z’uko bashaka ko apfa ari umwere gusa ntibizigera bibahira.

Abanyarwanda barasaba IRMCT ko yashishoza ku cyemezo yafashe maze ubutabera bukaboneka aho gukomeza gukingira ikibaba iyi nterahamwe kabombo yamaze abantu.

Mugenzi Félix

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: