Tshisekedi yongeye kwitwaza u Rwanda!
Ubwo Felix Tshisekedi, Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yagezaga ijambo ryo kwizihiza imyaka 63, igihugu kimaze kibonye ubwigenge ku banyagihugu, Tshisekedi yongeye kurangwa no gusiga u Rwanda.
Mu gisa nko kuyobya iteka abaturage amaze imyaka ine ategekesha inkoni y’icyuma, Tshisekedi yagize ati: “Hashize amezi menshi igihugu cyacu kigabweho igitero n’umuturanyi witwa u Rwanda.”
Bimaze kumenyerwa ko uyu muperezida waranzwe no kutuzuza inshingano ze muri manda ye ya mbere, iteka iyo ageze imbere y’Abanyekongo arangwa no kwegeka ibibazo by’ igihugu cye ku Rwanda. Byakubitiraho ko yifuza indi manda bikaba akarusho mu guharabika u Rwanda.
Nyamara ibimenyetso bikomeje kugaragaza ko Tshisekedi adahwema gushyigikira imitwe yitwaje intwaro, harimo na FDLR- Umutwe ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Ubufatanye bw’uyu mutwe wa FDLR n’ igisirikare cya Congo, FARDC bwavuyemo ibitero bitandukanye ku butaka bw’ u Rwanda aho byahitanye abantu ndetse bikangiza n’ ibikorwa remezo bitandukanye.
Byisumbuyeho Tshisekedi akomeje guha umwanya bamwe mu biyita opozisiyo y’ u Rwanda, aho abahuriza hamwe mu nama agirana n’ imitwe yitwaje intwaro.
Ibi byagaragajwe n’inama yateguwe na Minisitiri w’ ingabo we Jean-Pierre Bemba izahururiramo imitwe yitwaje intwaro ndetse n’abiyita opozisiyo bagaragiwe n’ uwahoze ahagarariye U Rwanda muri Umuryango w’ Abibumbye, Eugene Gasana.
U Rwanda, akarere, n’amahanga byiteze kuri Tshisekedi ko ava mu mikino yo kwitana bamwana maze agakora inshingano ze zishyira ku mahoro.
Mutijima Vincent