Amagare: Mugisha Moïse yegukanye isiganwa ryitiriwe ‘Legacy Sakumi Anselme’
Mugisha Moise ukinira ikipe ya Benediction Club kuri iki Cyumweru tariki ya 23 Nyakanga 2023, yegukanye isiganwa ry’Umukino w’Amagare ryiswe “Legacy Sakumi Anselme” ryabereye mu Mujyi wa Kigali.
Iri siganwa ryari rigamije kwibuka Sakumi Anselme wahoze ari Visi Perezida wa FERWACY, wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. By’umwihariko, nyakwigendera yari umukunzi w’umukino w’amagare cyane, yari n’umuterankunga wawo ukomeye.
Iri siganwa ryitabiriye n’amakipe y’ibyiciro bitandukanye harimo abakinnyi babigize umwuga mu bagabo n’abagore, n’ingimbi n’abangavu, ndetse n’abakinnyi batabigize umwuga.
Uganda nicyo gihugu cyonyine cyo hanze cyitabiriye iri siganwa, mu yandi makipe yo mu Rwanda, 16 niyo yitabiriye harimo Benediction Cycling Club, Java-Inovotec, May Stars, Kigali Cycling Club, Les Amis Sportifs, Cine Elmay, Nyabihu Cycling Team na Kayonza Young Stars Cycling Team.
Mugisha Moïse yegukanye isiganwa mu bagabo, naho Ingabire Diane atsinda mu bagore, Tuyizere Hashim aba uwa mbere mu ngimbi.
Muri iri siganwa hahembwe kuva ku wa mbere kugeza ku wa munani mu bagabo ndetse mu bagore hahembwa kugeza ku mukinnyi wa gatatu. Muri rusange, isiganwa ry’uyu mwaka ryari rigenewe ingengo y’imari ya miliyoni 18 z’amafaranga y’u Rwanda.
Karemera Jean Luc