Gufungura Kabuga ni ugutoneka inkovu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Hakomeje guhwihwiswa amakuru ko Kabuga Félicien, umugabo uzwiho kuba yareteye inkunga y’amafaranga ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, ashobora gufungurwa bidatinze ku mpamvu y’uko ngo afite ibibazo by’uburwayi bwo kwibagirwa.
Iyi ni inkuru yabaye kimomo kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Kanama 2023 nyuma y’uko Urukiko rw’Ubujurire rwa IRMCT rutegetse ko urubanza ruregwamo Kabuga ruhagarikwa igihe kitazwi ndetse uru rukiko rwanga ubundi buryo bwari gutuma aburanishwa.
Abacamanza ba IRMCT bari baherutse kuvuga ko Kabuga adafite ubushobozi bwo kuburana, bavuga ko hari ubundi buryo bushobora gukoreshwa ku buryo iburanisha rikomeza. Abashinjacyaha bo bari banze uwo mwanzuro, bavuga ko utaba uboneye hashingiwe ku buremere bw’ibyo ashinjwa.
Byaje gutuma Inteko iburanisha uru rubanza ishyiraho itsinda ry’abaganga bagomba gukora raporo ku buzima bwe buri byumweru bibiri, hanashyirwaho impuguke eshatu zamusuzumye mu buryo bwimbitse.
Prof. Harry Gerard Kennedy, umwe muri abo baganga muri raporo yatanze yahishuye ko Kabuga ashaka gutinza iburanisha.
Soma kandi: Kabuga ntashaka ko urubanza rwe rukomeza – Umuganga wamusuzumye
Kuba IRMCT itegeka ko urubanza rwa Kabuga ruhagarikwa mu gihe kitazwi ni inkuru mbi ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi cyane ko bari biteze ubutabera kuri uru rukiko bitewe n’uruhare rudashidikanywaho Kabuga yagize mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside.
Akababaro k’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kagarutsweho kandi n’umushinjacyaha mukuru wa ruriya rukiko, bwana Serge Brammertz wari uherutse mu Rwanda agasiga isezerano ry’uko azaharanira ko abajenosideri aho bari hose bagezwa imbere y’ubutabera bakaryozwa ibyaha bakoze.
Mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Kanama 2023, Brammertz yatangaje ko yifatanyije n’abagizwe ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi kubera icyemezo cyo guhagarika kuburanisha Kabuga.
Bwana Brammertz yavuze ko Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi “bizeye inzira y’ubutabera mu myaka 30 ishize. Ndabizi ko uyu mwanzuro uzabakomeretsa. Nk’uherutse gusura u Rwanda, numvise uburyo byari bikenewe kugira ngo iriburanisha rigere ku musozo.”
Kabuga yabaye hafi y’ubutegetsi bwateguye ndetse bushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside, by’umwihariko ni umwe mu batangije radiyo rutwitsi ya RTLM, yagize uruhare mu gukwirakwiza ubutumwa bubiba urwango mu Banyarwanda n’ubukangurambaga mu iyicwa ry’Abatutsi.
Soma: Kabuga Félicien washakishwaga ni muntu ki?
Iyi nterahamwe kandi yatumije mu mahanga toni nyinshi z’imihoro, ikaba yarakwirakwijwe mu baturage bityo babona intwaro yoroshye yo kwifashisha mu gukora Jenoside.
Amafaranga menshi yari afite, na yo yayifashishije mu gutwara Interahamwe aho zajyaga hirya no hino mu bikorwa by’ubwicanyi.
Gakayire Fred & Muvunyi Balthazar