FDLR Tshisekedi akingira ikibaba noneho iri kwivugana Abanye-Congo umusubirizo!

N’ubwo bwose Congo Kinshasa ikomeza gukingira ikibaba umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ndetse ikaba ikomeza kubeshya Isi ko nta mpungenge uyu mutwe ugiteye u Rwanda ndetse n’akarere muri rusange ariko ntusiba gukora ibikorwa byawo bya kinyamaswa byo kwica abaturage b’inzirakarengane ndetse no kubasahura ibyabo.
Kuri ubu abaturage bo muri teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru bari kurira ayo kwarika nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize izi nkoramaraso zongeye kubiraramo zikica abasivili 11 ndetse zikangiza imitungo y’abatari bacye.
Radio Okapi yatangaje ko kuri ubu habarurwa abasivili 11 bishwe ku itariki ya 6 Kanama uyu mwaka mu mudugudu witwa Marangara ho muri teritwari ya Rutshuru. Iyi radio y’Umuryango w’Abibumbye igashimangira ko hari n’abahakomerekeye, inzu zigatwikwa ndetse hanangirika imitungo myinshi.
Uretse ubu bwicanyi, Radio Okapi igaragaza kandi ko FDLR ku bufatanye n’umutwe wa Wazalendo witwara nk’Interahamwe bakomeje kubiba umutekano mucye basahura bakanashimuta abaturage mu gace ka Ishasha gaherereye muri groupement ya Binza ho muri teritwari ya Rutshuru.
Iyi radio ikaba yanatangaje ko igiteye inkeke kurushaho ari uko aka gace bakoramo ibi kugeza ubu kagenzurwa n’ingabo z’iki gihugu (FARDC), ibintu bishimangira ubufatanye bukomeye leta ya Kinshasa ifitanye n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Soma kandi: Tshisekedi yongeye gukingira ikibaba FDLR Kugeza ubu FDLR ni ikibazo ku mutekano w’abanyecongo ubwabo ndetse n’ikibazo kitoroshye ku mutekano w’u Rwanda; ibintu nyamara Perezida Tshisekedi n’abo bafatanya guteka Congo bakomeza guhishira cyane ko bakoresha uyu mutwe w’iterabwoba mu nyungu zabo za Politike.
Mu 2022 igisirikare cya RDC gifatanyije n’umutwe wa FDLR barashe ku butaka bw’u Rwanda inshuro zirenga eshatu, muri uwo mwaka kandi mu kwezi kwa Nzeli byaratunguranye kwumva umuvugizi wa Perezida Tshisekedi, Tina Salama ahakana ko uyu mutwe utakiri ku butaka bwa Congo Kinshasa.
Ndayambaje Marc