“Birabujijwe kugirira impuhwe umututsi”, rimwe mu mategeko 10 ya Gitera Jambo ASBL ikigenderaho!

Mu “mategoko icumi” yiswe ko ari “ay’abahutu” yanditswe na Gitera Yozefu ndetse agatambutswa mu kinyamakuru cya Kangura, itegeko rya munani ryavugaga ko “Bibujijwe kugirira impuhwe umututsi”, iryo tegeko ubu akaba ariryo agatsiko ka Jambo ASBL kagishyira mu bikorwa.
Jambo ASBL igizwe n’urubyiruko rukomoka ku nterahamwe zasize zihekuye u Rwanda, ikorera mu Bubiligi aho ikomeje kugaragaza ko urwango banga Leta y’u Rwanda irangajwe imberena n’Umuryango FPR-Inkotanyi rutazigera rubashiramo.
Mu kiganiro umushakashatsi ku mateka ya Jenoside akaba umwanditsi, Tom Ndahiro aherutse kugirana Rwanda Nordic TV yagaragaje ko urwango aba bagore n’abagabo bibumbiye muri Jambo ASBL banga leta y’u Rwanda rudateze gushira.
Yagize ati: “Kwanga FPR bafite impamvu yo kuyanga, yarabatesheje. Bakoraga Jenoside irabahagarika baratsindwa. Ingengabitekerezo mbi iri mu muntu ntipfa kumuvamo, isa n’uburwayi bwa karande, uburwayi bw’igikatu akazapfana na bwo.”
Yunzemo ati: “Iyo ufite ingengabikerezo ya Jenoside yubakwa n’ikintu cyitwa urwango rukabije. Icyo kintu ntabwo abantu bakwiye kukibagirwa kuko gutsindwa kwabo ntabwo babyemeye.”
Soma: #Kwibuka29: Jambo ASBL yongeye gutoneka abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Iyi Jambo ASBL kandi yihaye intego yo gukora uko bashoboye kose mu kubangamira ishyirwaho ry’amategeko ahana ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu bihugu abambari b’aka gatsiko babarizwamo.
Nk’urugero, mu mwaka wa 2018, abambari b’ako gatsiko birijije amarira y’ingona maze mu bugome basanganywe basana Inteko ishinga Amategeko y’u Bubiligi ko itashyiraho itegeko rihana abakana kabanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, gusa ntibyabahiriye kuko iryo tegeko ryaje kwemejzwa n’ubwo kugeza magingo aya ritarashyirwa mu bikorwa.
Umushakashatsi Ndahiro kandi yakomeje kugaragaza urwango aba bambari ba Jambo ASBL bafite aho yavuze ko bamwe muri aba basore n’inkumi bari bato mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, atanga urugero rw’umwuzukuru wa Mbonyumutwa witwa Ruhumuza, wari ufite imyaka mike cyanedore ko we yaje kumenya ko mu Rwanda habaye Jenoside ari uko ageze i Burayi.
Urundi rugero ni urwa mukuru wa Ruhumuza witwa Gustave we wari ufite imyaka 17 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, uyu mu gushimangira urwango rukabije afite ni uko yiyemeje kujya gutanga ubuhamya bushinjura abajenosideri barimo Ngirumpatse Matayo n’abandi baburaniye mu Rukiko rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga i Arusha ho muri Tanzania.
Mu gutesha agaciro Jenoside yakorewe Abatutsi, Gustave yumvikanye muri ubwo buhamya avuga ko mu gihe cya Jenoside bajyaga mu butembere ku Gisenyi birira ubuzima nk’aho ntacyabaga.
Abo bose kimwe n’abandi nibo bakomeje kubiba urwango aho bari mu Bubiligi cyane ko banahabwa inkunga na Leta y’icyo gihugu binyuze mu mafaranga igenera imiryango irimo Jambo ASBL n’indi yiyita ko idaharanira inyungu.
Iyi Jambo kandi ikorana bya hafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR aho bawuha inkunga y’amafaranga n’ubundi bufasha mu bya dipolomasi dore ko bawufata nk’igisirikare kizabafasha guhirika ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere n’Umuryango FPR-Inkotanyi.
Soma kandi: Akumiro ni amavunja!! Imiyugiri ya Jambo ASBL yasizoye mu icengezamatwara rigamije kweza FDLR
Leta y’u Bubiligi kandi ibona Jambo ASBL nk’umuyoboro uzajya uyifasha muri politiki yayo ya mpatsibihugu, kuko nko mu minsi ishize iyi Leta yanyuze muri ako gatsiko maze itangaza ko Ambasaderi Karega yangiwe guhagararira u Rwanda mu Bubiligi.
Aka gatsiko ka Jambo asbl gakwiye kumenya ko imigambi yabo itazigera igerwaho, kuko imyaka bamaze bagerageza byarabananiye ndetse u Rwanda ntiruteze gusubizwa inyuma nabo.
Mugenzi Félix