25-05-2026

Agahuru k’interahamwe kakongotse: Kayishema agiye gukurikiranwaho icyaha cya Jenoside nyuma y’ubusabe bwa IRMCT!

0

Ubutabera bwa Afurika y’epfo bwongeye guta muri yombi Kayishema Fulgence kugira ngo akurikiranweho icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma y’ubusabe bwatanzwe n’Urwego rwasigariyeho inkiko Mpuzamahanga (IRMCT).

Afurika yafashe Kayishema ku wa 24 Gicurasi 2024, imukurikiranyeho uburiganya yakoze mu kubona ibyangombwa bimwemerera ubuhunzi muri icyo gihugu.

Icyemezo cyo kongera kumuta muri yombi noneho ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi yakoze, ni ubusabe bwatanzwe na IRMCT. 

Kayishema yahoze ari umugenzacyaha w’igipolisi mu yahoze ari Komini Kivumu ya Kibuye,  akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu no gutanga amabwiriza y’ubwicanyi bwakorewe i Nyange mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Uyu mujenosideri by’umwihariko yagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi barenga ibihumbi bibiri bari bahungiye muri Kiliziya ya Nyange ku Kibuye. Ibikorwa bye bya kinyamanswa bikaba byaratumye aba ku rutonde rwa ba ruharwa nka Kabuga Felicien kubera uruhare bagize mu iyicwa ry’ibihumbi by’Abatutsi.

Kuba Kayishema agiye kuburanishwa ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi ni gihamya ikomeye yuko n’abandi bajenosideri bakihishahisha mu mahanga igihe kizagera bagatabwa muri yombi bakabazwa ibyaha bakoze.

Muvunyi Balthazar

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading